Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yasabye abawutuye n’Abanyarwanda muri rusange kuzishimira iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani mu ituze n’umudendezo batabangamira abo baturanye cyangwa bakora ibinyuranyije n’amategeko.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20Ukuboza 2023, aho yavugaga ku myitwarire ikwiriye abaturage mu bihe by’iminsi mikuru, hibandwa k’umutekano w’abantu n’ibyabo, kwirinda urusaku rukabije ndetse no kunywa mu rugero.
Iminsi mikuru igiye kwizihizwa mu gihe Guverinoma iherutse gushyiraho amabwiriza agenga amasaha y’ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibijyanye n’utubari muri rusange aho byemerewe gukora kugeza mu gitondo.
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Mukazayire Nelly, yavuze ko impamvu byakozwe ari ukugira ngo abantu bishime muri ibi bihe ariko birinde kurengera cyangwa kubangamira abandi.
Yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho amasaha yo gusoza ibikorwa bimwe na bimwe by’umwihariko iby’imyidagaduro, kitagamije guca intege abakora ubucuruzi ahubwo harimo no kubafasha kuba babukora neza.
Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko abazagira ibihe byo kwidagadura muri iyi minsi mikuru bakwiye kuzirikana ko bafite abo baturanye na bo, bityo ntibazababangamire.
Yagize ati “Uretse no mu gihe cy’iminsi mikuru, abanyamategeko bavuga ko aho uburenganzira bwawe burangirira ariho ubwa mugenzi wawe butangirira.
Umuturage akaba afite umwana we uri mu rugo ukeneye gusinzira, umuturanyi weakaba afite ibirori biteza urusaku rurenga murugo iwe rukagera ku muturanyi.”
Polisi y’Igihugu igaragaza ko ugereranyije n’indi myaka yashize, ibyaha byagabanyutse. Ubusanzwe ibyaha bikunze gukorwa mu minsi mikuru birimo ibyo gukubita no gukomeretsa biterwa n’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka, ibiyobyabwenge, ihohoterwa riterwa n’ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo, urusaku n’ibindi.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Désire Gumira, yavuze ko Abanyarwanda by’umwihariko abo mu mujyi wa Kigali, basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo batazabangamira umutekano w’abandi batuye muri Kigali.
Yagize ati “Ntihazagire ujya mu muhanda adafite ibyangombwa byo gutwara, ntibazanywe ibisindisha ngo batware imodoka, turasaba abatwaye imodoka nijoro kujya bacana amatara. Turasaba Abanyarwanda kwirinda urusaku, no kwinezeza bagasakuriza bagenzi babo.”
Ku bijyanye n’ikibazo cy’abanyonzi yavuze ko batagomba kutarenza saa kumi n’ebyiri, bakaba basaba abanyarwanda kutarenza amasaha yagenwe yo gutaha.
Yanavuze kubanyarwanda bazava mu Mujyi bagiye hanze n’abazaba bawurimo, bitondere ibikoresho by’amashanyarazi.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko kugira ngo iminsi mikuru izabashe kugenda neza, hazibandwa ku gufasha abaturage mu kuborohereza mu bijyanye n’ingendo, gukora ubugenzuzi ku masoko kugira ngo hatazabaho kuzamura ibiciro n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Norbert Nyuzahayo