Abanyarwanda birukanywe muri Uganda mu ijoro ryo kuwa 27 bagera kuri 33 bakiriwe n’u Rwanda kuva ku munsi w’ejo barimo kugezwa mu miryango y’abo mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Aba bageze mu Rwanda ku mupaka wa Cyanika nta kintu na kimwe bafite cyane ko bari baracujwe ibintu byose ubu noneho uturere bakomokamo turimo kubagenera ubufasha bwo kubageza iwabo ndetse bakazakomezwa no gukurikuranwa.
aba bavuga ko birukanywe mu gihugu cya Uganda ntakintu nakimwe bafite ko bacujwe ibyo bari barakoreye ndetse bakanakorerwa ihohoterwa rikabije ku mibiri yabo.
Mu buhamya bwabo bavuga ko bafashwe nk’aho atari abantu ndetse mu gufungwa kwabo batswe amafaranga menshi kugeza n’ubwo mu kurekurwa nta kintu na kimwe basubijwe.
Mutemberezi Fulgence wo mu Karere ka Rubavu yagize ati : ” Narimaze amezi 10 nkora ubucuruzi bwa Resitora muri Uganda, kuwa mbere nazindukiye mu kazi nasanze abapolisi benshi n’abasirikare ba Uganda bagose ahantu hose ngo bashaka abanyarwanda, nanjye narafashwe badupakira imodoka batujyana kudufunga, bukeye tujya kwitaba urukiko badushinja ko nta byangombwa bitwemerera kubayo dufite, nyamara natwe twari tubifite barabitwatse barabica.”
Akomeza avuga ko mu kumufunga bamwatse amafaranga afunguwe ayabatse barayamwima.
Ati”Njya gufungwa abapolisi banyatse amafaranga imitwaro 10 narimfite, nyuma mfunguwe nyabatse banyeretse inote imwe barambwira ngo nyitegereze yanditseho Uganda si u Rwanda, ngo nta burenganzira mfite bwo kujyana umutungo wabo ku butaka bwacu, naje gutya nsizeyo umutungo utari hasi ya miliyoni ebyiri n’igice, mbese umunyarwanda muri Uganda ni ikizira abagitekereza kujyayo bazinukwe”
Musanabera Clementine wo mu Karere ka Musanze wari umaze imyaka 19 ashakiye umugabo muri Uganda nawe avugako bamutandukanyije n’umugabo we n’abana be babiri.
Ati “Mu ijoro ryo kuwa mbere nibwo twumvise abantu bakubita urugi, umugabo akinguye baramubwira ngo nabahe umunyarwanda uryamye iwe kuko we ni umugande, ababwiye ko mfite ibyangombwa benda kumukubita, bansohoye nambaye ubusa, umugabo anjugunyira agatenge n’agakanzu, bantwara ubwo bampakira mu modoka n’abandi banyarwanda baradufunga, baturekuye uyu munsi ngo baduhaye imbabazi, ubu nsizeyo umugabo n’abana banjye.gusa ikinshimishije ni uko ngeze mu gihugu cyanjye.”
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko aba bantu koko baje ntakintu nakimwe bafite ko barimo gufashwa kuko n’amafaranga abageza iwabo ntayo babona.
Yagize ati”akarere ka Burera kabahaye ibibatunga kuva bakwakirwa ndetse n’amafaranga y’urugendo abageza mu turere bavukamo;twahamagaye utwo turere bavukamo tubasaba kubakurikirana kandi uruhare rwacu narwo ntiruzagarukira aho kuko harimo abari bamazeyo igihe kinini Kandi baragiye banagurishije imitungo yabo urumva nk’abo kugirango bongere kubona ibibasha gukemura ibibazo by’ubuzima byabagora ari nayo mpamvu akarere bavukamo kazakomeza kubakurikirana kakabaha ubufasha bagatangira ubundi buzima bushya”
Aba banyarwanda 33 birikanywe mu gihugu cya Uganda bakomoka muturere dutandukanye ari two Musanze,Burere,Nyabihu,Rubavu,Huye, Gisagara, Ngoma na Kayonza ndetse nabo mu mujyi wa Kigali
Uwimana Joselyne