Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’igihugu y’umushikirano kunshuro yayo ya 19 iri kubera muri Kigali Convention Center umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarutse ku myaka 30 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda.
Umukuru w’igihugu agaruka kuri iyi myaka yavuze ko imyaka 30 irimo ibintu bibiri, irimo ibyago ariko irimo n’igihugu kigenda cyiyubaka kandi muri ibyo hari byinshi bigenda bihinduka birimo ubuzima bw’abantu, imibereho n’imiterere y’igihugu.
Yavuze kandi ko abana bavutse mugihe cya Genocide yakorewe abatutsi ubungubu bafite imyaka 30, abavutse nyuma y’aho nabo bafite 25, 28, yagize ati:”Icyo bivuze ni iki? Ni ukuvuga ngo abo bafite uko barezwe barezwe, barerewe mu miryango, barezwe n’igihugu no muri politiki. Nababaza nejo nzababaza muri ubwo burere bavanyemo iki biteguye iki mugukorera igihugu cy’u Rwanda?”
Yavuze ko byose ku bitugu byabo mu inshingano bafite kuko nibo igihugu kireba mu myaka 30 iri imbere bafite uruhare mu guhindura igihugu kuruta uko bamwe babohoye igihugu babigenje ibigomba kurwanywa barabizi, bwambere bahereye ku mateka y’igihugu ibindi akaba ari ibyo dusangira n’abandi hanze y’igihugu cyacu.
Yavuze kandi ko imico mibi irimo politiki mbi bagomva kubyumva bakirinda ko bigira ingaruka ku igihugu cyacu. Yagize ati: “Urubyiruko cyane nibo mbwira Mugomba kubyumva mukaba abantu biyubaka bakubaga imiryanyo yabo bakubaka n’igihugu.”
Ati:”Icyo wigize nicyo ubacyo iyo wigize umusabirizi uhora usabiriza n’iyo wigize ikigoryi uba ikigoryi, njyewe icyo mvuga n’abo mbwira byagaragaye ko muri iyi myaka 30 ishize abantu bashobora kuva ikuzimu bakaba abantu, kuva ikuzimu ukaba umuntu ntabwo bipfa kwizana biva mubyo ukora biva muko witwara”.
Kagame kandi yavuze ko muri uyu mwanya ari umwanya wo kwisuzuma bagashyikirana bakareba aho igihugu kivuye bagashakisha ibiri m’ubushobozi bw’igihugu bagakora kugira ngo dukomeze tuve ikuzimu tujye ibuntu, ntabwo ari Ubuntu uhabwa n’undi kuko ntabwo intizanyo, intizanyo uwayigihaye igihe ashakiye arayikwaka akayitwara ugasigara wambaye ubusa.
Yagize ati:”Niyo mpamvu twebwe nk’abanyarwanda ntabwo tugomba guteta. Turatetana iki? Dufite iki? Aho abandi bakora amasaha abiri cyangwa atatu bakajya kwiryamira ushatse wowe wakora icumi, aho abandi bagenda ku maguru basa naho badafite aho bajya, aho bagenda umunsi wose bikora ibyo, wowe ugomba kuhagenda amasaha make kugira ngo narangira ukore, ikindi ibi mvuga niko u Rwanda ruteye tugomba kurutwara uko ruteye sinjye warugizeko ibyo rudusaba tugomba kubiruha”.
Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku bayobozi birengagiza inshingano bagahora mubyo gusaba imbabazi, aasaba ko bigomba guhagararara kuko byangiriza byinshi, avuga ko hagomba kubaho kubwizanya ukuri kubibazo bireba abaturage kuko umuntu ahora yisuzuma nta kuvuga gusa ingamba n’imigambi bafite, ibintu abakozi bakorera abanyarwanda mu nzego zose ntabwo bahora basubiramo amakosa buri munsi”.
Yagize ati:”Ntabwo igihugu cyatera imbere abantu batuzuzanya. ariko ukagira n’inshingano zo kubikora neza no kubinoza kuko niba ufite Hotel cyangwa restaurant aho abantu babonera serivisi, abantu bagomba guhinduka kuko imyaka 30 ntabwo byagagombye kuba bihora bityo.
Ati: “Ariko namwe abishyura serivisi nabazitanga mwese muri bamwe kuko niba uhabwa serivisi mbi ugahabwa ibiryo byanduye mugitondo ukarwara ukajya kwamuganga bakaguha imiti bwacya ukongera ugasubira ahahandi nawe ufite ikibazo ahubwo icyo nicyo wakagombye kwivuza.”
Ati: “Ibyo bigomba guhinduka kuki mwabyemera, mukabana nabyo, mukicarana nabyo, ntihagire igihinduka? Turashaka gukora byinshi turashaka ikintu gituma abanyarwanda bishimira ibyo bahabwa byiza kandi bimeze neza ndetse binahenze kubundi buryo.”
Yavuze ko icyifuzo ari uko U Rwanda rugira abanyamahanga barugana, yabajije abantanga serivisi byumwihariko abikorera ati ariko se bazakugana gute ufite utuntu tudasobanutse? Ntabwo abakugana baza udafite serivisi zinoze. Ni ukuvuga ngo abakuganaga ntabwo bazagaruka bazashakisha ahandi bavuge bati ariko buriya hariya turahagana tuhashaka iki?
Perezida kagame yagize ati:” Ibi rero bigomba kuba mubyo tugomba guhindira kandi ntakindi bisaba ntibisaba imfashanyo ziva mu mahanga, ntabufasha bundi bisaba biba muri mwe nimutabyivanamo muzatakaza byinshi bitagira umubare kandi iyo byagiye kubigarura bizakugora niyo wabitunganya ukagenda ubiruka inyuma uti byabindi byaratunganye nimugaruke ntibazagaruka.”
Kagame yahiniye ku ngingo y’umutekano ariko mbere y’uko yimbika kuri iyi ngingo yavuze ko Rwanda rwacu rufite aho ruvuye ndetse n’aho rushaka kwerekeza, aho yavuze ko dushaka kujya mbere ariko nanone ko bigomba kuba bishingiye ku mitima y’abanyarwanda kugira ngo bigerweho.
Yagize ati: “Abanyarwanda hano ntabwo mucumbitse. Hano ni iwanyu. gukora ibintu udakoza ibirenge hasi ugira uti ejo ntawamenya.., ntawamenya se ahandi uzamenya nihe? ahandi uzajya ntuvuge ngo ntawamenya nihe kobasigaye babahambiriza bakabatugarurira muzagezahe?”
Yavuze ko abantu bagenda ngo bahunze u Rwanda ngo kubera ko ntabwisanzure ko ntamahirwe bigeze bagirira muri ibyo bihugu bagiyemo. Yagize ati:”Narabibabwiye ko bazabahambiriza, natwe hari abo tugarura ariko sinshatse kubitindaho, ariko bariya barabarambiwe, ni ugusakuza gusa, uvuga aho wavuye ukwezi kwashira ukajya gufata iposho kubera ko wavuze u Rwanda nabi”.
Ati: “Njyewe narababajije umuntu byibura umwe wabigiriyemo amahirwe muri 500 bagiye bavuza induru babesha ni inde? Mu mushakishe mu mumbwire. Bamwe bari ba professor ubungubu barimo baratwara amakamyo, ariko naha hari amakamyo. Ugahunga igihugu ubeshya ukajya gutwara ikamyo muri Amerika ukishima ngo utwaye ikamyo, urayitwara nimugoroba ugatahana akavera ka Hamburger twaciye hano”.
“Abandi bagasubira mu byamoko twarenze twasize inyuma byaduhekuye bakabisubiramo, noneho dusigaye dufite mu karere ababishyigikiye. Hano dufite ibihumbi 100 by’abanyekongo ducumbikiye babarizwa mu nkambi z’impunzi, hari n’abandi baje ejo bundi baje biyongera kubo dufite hano, baraza bagakuramo imiryango itanu cyangwa abantu batanu bakabatwara ngo barabajyanye ngo ubwo bakemuye ikibazo? Ese koko ni uko ikibazo kigomba kuba gikemurwa?”
Yakomeje avuga ko muri aka ka karere muri iyi minsi byabaye nk’ibisanzwe kuba warema impunzi mu Rwanda no mu bihugu birukikije nko muri Uganda, buri munsi impunzi zirambuka ziva muri Congo ziza mu Rwanda no muri Uganda, ibi byabaye nk’ibisanzwe, aho bahatira abaturage guhunga kugira ngo baze babone uko barema amakimbirane hagati y’ibihugu. Izi mpunzi iyo zishatse gusbubira iwabo bikitwa ngo ni Urwanda rwabateye.
Kagame yavuze ko ibyo tutagomba kubyemera mu gihe no muri izo mpunzi hari n’abamaze imyaka iri hagati ya 25 na 28 bitwa impunzi baba mu nkambi, yagize ati ibyo ninde ugomba kubyirengera ko nta n’uwibaza ngo kuki biriho? bizarangira bite? Yagize ati: “Nugerageza gukora ubushakashatsi ugakora iperereza uzasanga U Rwanda rutarigeza narimwe rugira uruhare mu gutangiza intambara muri kiriya gihugu cya Congo”.
Yavuze ko igihugu cyabo aricyo gisunikira abaturage bacyo kuba impunzi aho bavuga ngo reka twirukane aba batutsi bagende bajye mu Rwanda basange Kagame mwenewabo w’umututsi aho hari n’uwo yabajije ati ariko bariya ni abakongomani cyangwa sibo, amwemerera ko aribo, ati none nigute kiba ikibazo cy’u Rwanda mu gihe mwaba musobanukiwe ikibazo bafite, icyo baharanira n’icyo barwanira niba koko ari uburenganzira bwabo.
Kagame yanagarutse no kuri FDLR yagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda byumwihariko mu mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi aho Leta ya Congo itahwemye guhakana ko uyu mutwe utakibarizwa ku butaka bwa Congo nyamara hakaba hari hari n’ibisasu byambutse bikagwa mu Rwanda ndetse kuri ubu hakaba hari ibimenyetso bigaragara ko uyu mutwe wa FDLR ukiri ku butaka bwa Congo ndetse ko hari nibice bigaruriye bakamo n’imisoro n’amahoro kandi hazwi.
Perezida Kagame yavuze ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari inshingano ko nta muntu n’umwe bazaka uburenganzira bwo gutabara igihugu mu gihe haba hagarahaye ushaka ku kibuza umutekano wacyo. Yagize ati: “Nta burenganzira tuzaka uwo ariwe wese kugira ngo turinde igihugu cyacu, mbabwize ukuri ntawe uzambuka uyu mukapa w’igihugu cyacu mubona gito ngo aje kudutesha umutwe. Ntimugatinye ibitumbaraye rimwe narimwe haba harimo ubusa”.
“Bimeze nk’igipurizo ubona cyuzuye umwuka cyahura n’akantu gato kigaturika ibyari birimo ukayoberwa aho bigiye, ibyabaye ntibizongera kubaho ntakintu tuzatakaza twe icyo twitaho ni umutekano w’igihugu cyacu nacyane ko dufite urubyiruko biteguye guhangana no kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo. Ntabwo twe dushotorana ariko hari umurongo ntarengwa, bakore ibyo bakora bavuge ibyo bavuga, badutwerere imitwaro yabo, ariko ibyo birabareba ni akazi kabo ntabwo twe bitureba igihe tuzaba twakozweho ntawe tuzaka uruhushya iki gihugu kirarizwe kandi gifite umutekano ntacyo giteze kuzaba”.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com