Abanye-Congo bamaze igihe bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bazindukiye mu myigaragambyo y’amahoro, yamagana Jenoside iri gukorerwa bagenzi babo basigaye mu gihugu cya Congo, bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema.
Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04 Werurwe, izi mpunzi zaramutse zite ibyapa byanditseho amagambo asaba Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’amahanga guhagarika iyo Jenoside ikomeje gukorerwa bene wabo.
Uru rugendo rwatangiriye mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi no mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu izakzakomereza no mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.
Iyi myigaragambyo ikaba iteganijwe mu nkambi zose zo mu Rwanda izi mpunzi zibarizwamo kugira ngo zigaragaze akababaro n’agahinda baterwa n’ubwicanyi bukorerwa bagenzi babo basigaye muri Congo.
Mu Rwanda habarizwa inkambi z’abanyekongo zigera kuri 6, arizo Kiziba iri mu karere ka Karongi, Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo, Mahama iri mu karere ka Kirehe, Kigeme na Mugombwa ziri muri Nyamagabe n’inkambi y’agateganyo Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Biteganijwe kandi ko izi mpunzi zizageza n’inyandiko zikubiyemo ubutumwa bwamagana ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa bene wabo bari muri Congo kuri za Ambasade z’ibihugu bimwe na bimwe bifite icyo bivuze kuri Congo.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com