Karidinali Fridolin Ambongo avuga ko aho bigeze, Abanye-Congo batakimenya umutagatifu bakwambaza, kuko na Perezida wabo bari bahanze amaso byamurushije ubushobozi
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, aherutse gushimangira ijambo rya Musenyeri Gapangwa, avuga ko aho bigeze, Abanye-Congo batakimenya umutagatifu bakwambaza, kuko na Perezida wabo bari bahanze amaso ntacyo abikoraho
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo avuga ko iki gihugu cyazahajwe n’Inyeshyamba, amabandi yitwaje intwaro n’ibiza bidasiba yagize ati: Imitwe yitwaje intwaro izwi nk’inyeshyamba za Wazalendo zishigikiwe na Leta , ubujura bwitwaje intwaro, amakimbirane ashingiye ku moko, kwihanira mu buryo ndengakamere n’ibiza bidasiba bikagera aho abantu barya abandi, ni byo bikomeje gukoma mu nkokora ubuzima rusange bw’iki gihugu.
Yagize ati “Mwibaze abanyamahanga bo hanze barimo abazungu ishusho bafite ku Mukongomani ubu! Icyo ni igitutsi. Kumva ngo 2022, ikinyejana cya 21 hariho abantu bakirya abandi! Ni inyamaswa! […] Pasiporo ya Congo ndayifite ariko irasuzuguwe kubera uko twitwara, uko ubutegetsi bwacu bwitwara ku Bakongomani.”
Uko umutekano wahungabanye hose muri RDC
Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jérôme wabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Uvira muri Kanama 2024 yatangaje ko kwitwa Umunye-Congo muri iki gihe biteye isoni bitewe n’uruhuri rw’ibibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose, bisa n’aho ubutegetsi bwananiwe kubikemura.
Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, yatanze ingero nyinsho avuga ko igihugu cya kigizwe n’intara 26 zirimo umujyi wa Kinshasa nkuko Ikarita y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) igaragaza ko intara zirenga 10 zo muri iki gihugu ari zo zugarijwe n’umutekano muke kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024, uturuka ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro biri ku rugero rwa 85%, amakimbirane ahanganishije abaturage ari ku 10%, ibiza bikaza kuri 5%.
Nko muri Kivu y’Amajyaruguru, habarirwa abantu miliyoni 2,57 bahunze ingo zabo bitewe n’ibikorwa by’abitwaje intwaro nk’imirwano hagati ya M23, ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacancuro baturutse i Burayi n’ingabo z’u Burundi n’iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC).
Teritwari ya Beni iri muri iyi ntara na yo yibasirwa kenshi n’ibitero by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda. Uyu wica abaturage badahanganye na yo, ukabangiririza imitungo irimo inzu, ugashimuta bamwe, abandi bagahunga bakiza ubuzima.
OCHA igaragaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Kivu y’Amajyepfo, abaturage barenga miliyoni 6,54 ari bo bahunze kugeza tariki ya 30 Nzeri 2024. Abasubiye mu ngo zabo kugeza uwo munsi muri rusange bageraga kuri miliyoni 2,17.
Mu ntara ya Tanganyika, cyane cyane mu mujyi wa Kalemie, hamaze igihe hugarijwe n’amabandi yitwaje imbunda n’intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibyuma, byatumye abaturage barenga 387.000 bahunga.
Ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorerwa muri uyu mujyi cyahagurukije Guverineri Christian Kitungwa Muteba wa Tanganyika muri Gicurasi 2024, asaba abayobozi mu nzego zose gushakira hamwe umuti wacyo byihuse.
Muri Repubulikaa iharanira demokarasi ya Congo habarirwa imitwe igera kuri 289 nkuko bigaragazwa na Raporo y’ikigo Kivu Barometer,muri iyo mitwe itanu n’irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ariyo FDLR,CNRD/FLN,RUD URUNANA,FPP-ABAJYAMUGAMBI na PPN iyi mitwe ikaba igizwe n’abarwanyi bahoze muri FDLR benshi bakaba baregwa ibyaha bya Jenoside.
Uwineza Adeline