Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zageze muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ku wa mbere w’icyumweru gishize, ubu zimuriwe mu gace ka Kigoma aho bagomba guhiga imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka karere yaba ikomoka hanze y’iki gihugu cyangwa se ikomoka imbere mu gihugu itararambitse intwaro hasi.
Bamwe mubaturage bo muri aka gace bakomeje kuvuga ko batizeye ko izi ngabo zizagarura amahoro muri aka karere kuko bashinja izi ngabo ko zari zisanzwe zikorana n’inyeshyamba za Mai Mai ,igihe zabaga ziri guhiga inyeshyamba zikomoka mugihugu cy’u Burundi.
Abasirikare b’u Burundi bagera kuri 600 bavuye mu kibaya cya Rusizi aho bari bakambitse kuva kuwa mbere ,berekeje muri aka gace gaherereyemo imitwe ibiri irwanya Leta y’u Burundi, ariyo Red-Tabara ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba mu Burundi, hakaba kandi n’umutwe w’inyeshyamba wa FNL, ibi rero nibyo benshi buririraho bavuga ko nta mahoro bategereje kuri izi ngabo.
Abaturage kandi bakomeje gushinja ingabob za Leta y’u Burundi kwifatanya n’itsinda ry’imbonera kure bagahohotera imbaga nyamwinshi ubwo babaga bari guhiga inyeshyamba zikomoka mu gi hugu cyabo.
Ibi kandi byemejwe n’umuvugizi wa FDNB( ingabo z’igihugu cy’u Burundi) Colonel Floribert Biyereke ubwo yemezaga ko “u Burundi bwohereje bataillon muri DRC kandi ko yakiriwe ku mugaragaro n’abasirikare ba Congo. Yemeje ko bagiye yo mu rwego rw’ingabo z’akarere zemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC vuba aha, ubwo bari i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya . Icyakora,yahise mo kudatanga ibisobanuro birambuye kubyerekeranye n’ibyavuzwe n’abaturage ndetse n’ibirebana n’ingabo ze.
Umuhoza Yves