Abaturage bo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje guhunga berekeza mu Rwanda aho bavuga ko abasirikare bari kubirukaho babaziza ko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, abandi bakababwira ko abana babo aribo bari kwica abo basirikare.
Ingabo za DRC zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba za M23, urugamba ruri kubera muri Kivu y’amajyaruguru, ni urugamba kandi rumaze igihe rwarinjiwemo n’izindi nyeshyamba zifatanya n’ingabo za Leta .
Muri izi nyeshyamba havugwamo n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda, nyamara Leta ya Kinshasa yo yakunze guhakana ko badakorana n’izi nyeshyamba, nyamara hari ibimenyetso bigaraga bihamya ko izi nyeshyamba zikorana na FARDC.
Abaturage bakomeje guhunga bemeza ko iyo ingabo zivuye k’urugamba zitahukana mu ngo zabo zigatangira kurasa mu baturage zivuga ngo inyeshyamba za M23 ni abana babo kandi bari kubamara nabo reka bihimure.
Izi mpunzi zikomeje kwinjirira mu Karere ka Rubavu ziri gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ihererereye mu karere ka Nyabihu.
Umuhoza Yves