Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya DRC, yateje urujijo ubwo yavugaga ku kibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 1 Werurwe 2023 ari kumwe naThisibangu Kalala , Patrick Muyaya yavuze ko imvugo”Abanyekongo bavuga ikinyarwanda “idasobanutse ndetse ko atariko byagakwiye kwitwa.
Patrick Muyaya, yakomeje avuga ko muri DRC hari amoko menshi bityo ko aho kuvuga ‘Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ‘hajya hakoreshwa”Abahutu n’Abatutsi nkuko bavuga Abaluba, Nande n’abandi”
Yagize ati:”Imvugo’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda’ nta busobanuro ifite na gato. Muri DRC hari Abatusi n’Abahutu nk’uko hari aba Luba cyangwe se Abanade.”
Patrick Muyaya, yongeyeho ko imvugo’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda’ ari igikorwa abakoloni begetse ku gihugu kigenga cya DRCmu 1885 ndetse ko ari uburyo bwifashishwa na bimwe mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga mu kwigira abavugizi babo bantu .
Yongeyeho ko yifuza ko iyi mvugo yakurwaho hakajya havugwa ‘Hutu-Tutsi.
Colonel Alfred wa M23 aherutse kuvuga ko fardc yavumwe kuko ikorana n’ibivume bya fdlr ariko ndabo atari fardc gusa ahubwo ni leta yose ya congo yavumwe kuko yamaze kwigarurirwa na fdlr mu nzego zose za leta. Ingengabitekerezo ya genocide bqyigeze kure ubu igikurikiye nukuzavuga ko abahutu barikwica abatutsi ngo kuko abatutsi bateyey bahutu.