Mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete sivile muri iki Gihugu yavuze ko hari byinshi bifuza kumugezaho birimo ko Igihugu cye cyafatira u Rwanda ibihano.
Ibi babitangaje mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Mbere, rigaruka ku byo bifuza kuri Blinken uri bugenderere Igihugu cyabo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.
Bavuga ko kimwe mu by’ingenzi bashaka kumugezaho ari uko Guverinoma yabo yashyiraho uburyo bufatika bwo gutegura amatora anyuze mu mucyo kandi atekanye.
Bavuga kandi ko ubutegetsi bwa Congo bugomba kubahiriza ihame ry’Uburenganzira bwa muntu.
Ikindi gikomeye ngo ni uko bifuza ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yafatira ibihano Guverinoma z’Ibihugu byose ndetse n’abantu ku giti cyabo batera inkunga imitwe yitwaje intwaro yazahaje uburasirazuba bwa Congo.
Byumwihariko bavuze ko bifuza ko Blinken ubwo azaba aje mu Rwanda yazabwira Perezida Paul Kagame ko Igihugu cye kirambiwe ngo ibikorwa byo gufasha umutwe wa M23 mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibi birego rushinjwa.
Iyi miryango itari iya Leta kandi yavuze ko ikindi Blinken agomba gushyiramo imbaraga ari uko yashimangira ko Guverinoma ya Congo ivurura igisirikare kuko harimo bamwe muri cyo batatiriye birirwa mu bikorwa bibi.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko nakumiro yee
Nonese Blinken niwe ukwiriye kugira icyakora kugisirikare cyabo?Azanwe nokugishyira kumurongo koko?
Ndumva bamugize nkimana yabo?
Mureke twe nkabanyarwanda tumutegereze nkumushyitsi tutamutezeho amakiriro ayariyoyose
Naho aba Congo byarabacanze kabisa