Abanyekongo batavuga rumwe n’Umutwe wa M23 ,bikomye Perezida Yoweri Musevini wa Uganda, nyuma y’uko atangaje ko Ubutegetsi bwa DRC bugomba kugirana ibiganiro na M23 kugirango intambara ibashe guhagagara.
Ibi ,Perezida Museveni yabitangaje kuwa 26 Ukuboza 2022, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Entebe ahaherereye ibiro bikuru by’Umukuru w’igihugu cya Uganda.
Iki kifuzo cya perezida Museveni ariko, ntabwo kigeze cyakirwa neza n’Abanyekongo batavuga rumwe n’Umutwe wa M23, aho ku mbuga nkoranyambaga no mu biyamakuru bibogamiye kuri Leta ya DRC, bemeza ko Perezida Museveni ari umugambanyi wo kwitondera.
Bakomeza bavuga ko nta kindi Perezida Museveni yavuga kubirebana na M23, kitari ugushyigikira uyu mutwe mu rwego rwo gutera ikirenge mucya mushuti we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ndetse ko bafatanyije umugambi wo gutera inkunga M23.
Ni mu gihe Ingabo za Uganda UPDF zimaze umwaka urenga, ziri gufatanya na FARDC mu gikorwa cya gisirikare cyiswe”Operasiyo Shuja” kigamije guhashya Umutwe w’iterabwo wa ADF urwanya Ubutegetsi bwa Uganda ukaba unazwiho kwica urwagashinyaguro Abaturage mu gace ka Beni.
Aba Banyekongo bongera ho ko n’ubwo DRC yizeye Uganda bakaba bari gufatanya muri icyo gikorwa, bitabuza Perezida Museveni gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa M23 .