Abanyekongo ntibarabasha kumva impamvu Anthony Blinken Umunyamabanga wa USA ushinzwe Ububanyi n’amahanga, yashyize Igihugu cyabo mu gatebo kamwe n’u Rwanda ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo byumwihariko ikibazo cya M3.
ku Banyekongo benshi yaba abanyapoilitiki n’abaturage bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, biyumvishaga ko urugendo rwa Anthony Blinken mu gihugu cyabo, ruzasiga USA ifatiye ibihano u Rwanda ,cyane cyane ko hari raporo y’impuguke za ONU itarajya ahagaragara yari imaze iminsi mike igaragaje ko u Rwanda rutera nkunga M3 n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubihakanira kure.
Amagambo ya Anthony Blinken ageze mu Rwanda, ntiyashimishije Abanyekongo benshi byatumye bavuga akari murore ,kuko yagaragaje ko n’igihugu cyabo (DRCongo) atari miseke igoroye ku kibazo cy’umutekano w’u Rwanda.
Anthony Blinken, yavuze ko yasabye abayobozi b’ibihugu byombi gukemura ikibazo binyuze mu biganiro, kuko n’ubwo DRCongo ishinja u Rwanda gukorana n’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bwa DRCongo ,iki gihugu nacyo gikorana n’imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibi kandi ,nibyo impuguke za UNO zari zagaragaje mbere gato y’urugendo rwa Anthony Blinken muri ibi bihugu ubu biri kurebana ayingwe kuva M3 yakubura imirwano.
Gusa amaso y’abanyekongo ,yagurukiye gusa kuri Paje ishinja u Rwanda, ariko ntiyareba ku ishinja DRCongo gukorana na FDLR n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’Urwanda.
Abenyekongo ntibabyishimiye
Kuva Antho Anthony Blinken yava mu Rwanda, ibitangazamakuru byinshi bikorera muri DRCongo n’Abanyapolitiki batandukanye, batanngiye kugaragaza ko batanejejwe n’ibyo Anthony Blinken yavugiye mu Rwanda ku birebana n’ibyo igihugu cyabo kirushunja .
Ikibazo si urugendo nyiriza ,ahubwo ni amagambo yahavugiye yatunguye abanyekongo bumvagako ibyo bifuza ku Rwanda( Ibihano by’ubukungu) ari nabyo Anthony Blinken agomba gushimangira, ngo kuko bari bamugaragarije ko u Rwanda rutera inkunga M23, ndetse ko hari ibimenyetso by’impuguke za ONU byari bimaze iminsi mike bigiye hanze.
Ibi ariko siko byagenze, kuko Anthony Blinken yagarageje ko na DRCongo atari Miseke igoreye ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko Abayobozi b’ibihugu byombi bagakwiye gukemura icyo kibazo mu bwumvikane.
Ubu muri DRCongo hari umwuka wo kuvuga ko DRCongo, yagakwiye gushaka abandi bafatanyabikorwa batari USA nk’Uburusiya n’Ubushnwa , ngo kuko kino gihugu cy’igihangange kw’isi( USA), gisa nikibogamiye ku Rwanda, ariko Bakirengagiza ko ,usibye Anthony Blinken, n’impuguke za ONU zitashize u Rwanda mu majwi rwonyine , ahubwo ko zanagaragaje ko DRCongo nayo atari miseke igoroye ku mutekano w’u Rwanda kubera gukorana no gutera inkunga imitwe nka FDLR igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribne