Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahakanye amakuru y’imishyikirano cyangwa ibiganiro na Isiraheli ku bijyanye no kwakira abimukira b’Abanyapalestine ku butaka bwayo.
Umuvugizi wa guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko “nta na rimwe habaye imishyikirano, ibiganiro cyangwa ingamba” hagati ya Kinshasa na leta ya Isiraheli kuri iki kibazo.
Bije nikurikira amakuru yatangajwe muri iki cyumweru n’ibitangazamakuru bimwe byerekana ko RDC yaba yiteguye kwakira abimukira bo muri Gaza, ikabagenera ubutaka, bitewe n’umutekano muke uturutse ku mirwano ihanganishije umutwe wa Hamas n’igisirikare cya Israel.
Iri tangazo ryemewe rigamije kugabanya ibitekerezo byose ku masezerano ashobora kuba atarigeze agerwaho hagati y’ibihugu byombi ku kibazo cy’abimukira muri Palestine.