Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegemiye kuri Leta ryigisha imiyoborere (School of Leadership Afganistan SOLA) bacumbikirwa mu kigo ,bagiye kuzanwa mu Rwanda nkuko Minisiteri y’uburezi yabitangaje mu butumwa yashyize kuri tweeter yayo bubaha ikaze.
Uwarishinze Shabana Basij-Rasikh , ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira “igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose”.
Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri rya SOLA.
Kuva aba Talibani bafata igihugu cya Afuganisitani abaturage bakomeje guhunga iki gihugu batinya ko bakorerwa urugomo nkurwo bakorewe mu myaka ya 1996 na 2001 ubwo bari bakiri kubutegetsi rushingiye ku mategeko akakaye ya Kisilamu , icyumweru kirashize n’indi minsi isaga aba Talibani bisubije igihugu nyuma y’imyaka 20 yari ishize bambuwe ubutegetsi n’ingabo z’amahanga zirangajwe na Leta zunze ubumwe za Amerika , nyuma y’ibitero byo kuwa 11 z’ukwezi kwa cyenda 2001 byateguwe na Osama Bin Laden wabaga mu gihugu cya Afuganisitani.
Ingabire Rugira Alice