Mu gikorwa cyateguwe na sosiyete y’Abashinwa Huawei ikora ibijyanye no gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga ku isi, uyu munsi yatangije amahugurwa y’icyumweru kimwe muri gahunda yayo yise seeds for the future azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri televiziyo kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020.
Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda , avuga ko amahugurwa y’uyu mwaka azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.
Avuga ko Mbere batoranyaga abanyeshuri 8 ba mbere mu muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zigisha ikoranabuhanga bagahugurirwa mu Gihugu cy’u Bushinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri ariko ngo muri uyu mwaka gahunda izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu guhugura abari mu Rwanda. Ati” Tuzakoresha neza ibyiza by’ikoranabuhanga ry’iyakure , byerekane inzira zitandukanye z’itumanaho binyuze mu guhuza abantu utabavanguye bitewe naho bari”.
Angelos Munezero, Umuyobozi mukuru wa Innovation & Emerging Technologies, muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation,yashimiye Huawei kuri iki gikorwa gikomeye kandi ahamagarira abanyeshuri gukoresha aya mahirwe kugira ngo bateze imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda. ati: “Ndashimira Huawei kuba yarakomeje gutera imbere no guha ubumenyi abanyeshuri bacu binyuze mu bikorwa nk’ibi birimo kongerera urubyiruko ubumenyi. Igihugu cyacu gishobora gutera imbere, ndahamagarira abanyeshuri gushyira ingufu zose no gukora ibishoboka mu gukurikirana aya masomo”.
Umujyanama wa kabiri w’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda i Beijing , Bwana Virgile Rwanyagatare, yahamagariye aba banyeshuri kwiga ururimi n’umuco w’Igishinwa hifashishijwe ubuhanga buhanitse bw’ikoranabuhanga.
Rwanyagatare , avuga ko kwiga gusa no kubona ubumenyi kuri Huawei bidahagije bagomba no kwiga umuco n’ururimi rw’Igishinwa nubwo bitoroshye kuko bizabafasha koroshya ubucuruzi hamwe na 1/4 cy’abatuye isi (Abashinwa), ngo bifite akamaro kanini mu guteza imbere igihugu cy’Ubushinwa.
Huawei izahugura abanyeshuri 64 b’abahanga mu ikoranabuhanga baturutse muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, bazahugurwa ibijyanye na interineti, Virtual Reality, Data Data, Cloud, Artificial intelligence n’amasomo ajyanye na internet ya 5G.
Seeds for The Future ni imwe muri gahunda ya Huawei’s yo gufasha abaturage mu bihugu ikoreramo (Corporate Social Responsibility flagship program) yatangijwe mu mwaka 2008. Iyi gahunda itwara abanyeshuri 10 buri mwaka mu Bushinwa kugira ngo bahabwe amahugurwa y’ikoranabuhanga ryo mu bihe bigezweho.
Kuva abanyeshuri batangira abarenga 30.000 ku isi baritabiriye. Ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Huawei yahise ikomeza gukora iyi gahunda hifashishijwe ikoranabuhanga kugirango hatagira uhezwa bitewe naho aherereye.
Nkundiye Eric Bertrand