Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abasoje ibizamini bya leta mu mashuri Abanza n’icyiciro rusange kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 aho mu mashuri abanza ikigero cyo gutsinda kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange batsinze kuri 86,2%.
Mu mashuri abanza hakoze abanyeshuri 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 11.576.Abatsinze neza mu mashuri abanza ni 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55386.
Abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.Icya gatatu hajemo abanyeshuri 75.217 naho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.
Abanyeshuri batabashije gutsinda ibizamini (unclassified) ni 44.176 bahwanye na 17,50%.Ku rundi ruhande mu cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 bahwanye na 15,8%.
Mu cya kabiri harimo 22.576 bahwanye na 18,6%, icya gatatu ni 17.349 bangana na 14,3% naho mu cyiciro cya kane hakaba harimo 45.842 bahwanye na 37,7%.Abatarabashije gutsinda ibizamini bisoza icyiciro rusange bangana na 16.466 bahwanye na 13,6%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri 44.176 batabashije gutsinda kimwe na 16.466 batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu bindi byiciro.
Mu bakandida biyandikishije gukora ibizamini mu mashuri abanza abagera kuri 5.343 ntibabashije kwitabira mu gihe 1.198 bo mu cyiciro rusange na bo batitabiriye.
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko ibihe bya Covid-19 ari byo byabigizemo uruhare kandi ko atari umubare ukanganye ugereranyije n’uko byabaga bimeze mu bihe bisanzwe.
Amanota yatangajwe ni ay’abanyeshuri bagombaga kuba barakoze ibizamini bisoza ibi byiciro mu Ugushyingo 2020 ariko bakaba batarabashije kubikora kubera ibihe igihugu n’isi yose byari birimo byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imyitwarire y’abanyeshuri mu myigire mu gihe bari bari mu rugo n’igihe bari basubiye mu ishuri, ababyeyi babigizemo uruhare barabafasha.