Abanyeshuri batatu bigaga ku Kigo cy’Amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Métiers) barohamye mu Kiyaga cya Burera bari koga, bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke mu Murenge wa Kinoni mu Akarere ka Burera.
Bari bagiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru gukina umukino uhuza amashuri nyuma bajya koga mu Kiyaga cya Burera ari batanu, batatu muri bo bararohama bahita bapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, yatangaje ko imibiri y’abarohamye yamaze kurohorwa ikajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma ryimbitse.
Yasabye abantu bose kujya birinda kujya muri iki kiyaga kuko gikunze guteza impanuka nk’izi kubera imiterere yacyo.
Yagize ati “Icyo dusaba ibigo by’amashuri ni uko mu gihe bafite ibikorwa nka biriya bagomba kubimenyesha ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi tukagerageza gukumira ziriya mpanuka kuko ibi biyaga bifite imiterere yihariye.”
Mu Banyeshuri barohamye hari umuhungu w’imyaka 18 wo mu Karere ka Musanze wigaga mu mwaka wa Kane mu bwubatsi, umukobwa w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rubavu wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu bwubatsi n’uw’imyaka 19 wo mu Karere ka Nyabihu wigaga mu mwaka wa Gatanu w’ubukerarugendo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, twamenye ko Umuyobozi w’iri shuri n’ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri bari baherekeje abo bana, batawe muri yombi mu gihe umwarimu bari kumwe we
agishakishwa kuko yahise atoroka.
Abapfuye ni aba bakurikira:
1. NIZEYIMANA Olivier 18yrs mwene SERUGENDO Deo na NYIRAHAGUMIMANA Claudine, yigaga S4 Construction, ababyeyi be batuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Gaturo.
2. IRADUKUNDA Alice 21yrs, mwene SIBOMANA Mbabazi Theogene na NYIRAGIRINKA Epiphanie, batuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, umudugudu wa Ngugu, yigaga muri S6 Construction.
3. UWASE Charlotte 19yrs, mwene KOFI Antoine na NYIRABAHIRE Verene, batuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Biriba, mu mudugudu wa Jaba, yigaga muri S5 Tourism.
Aba banyeshuri bari bajyanywe na:
1. Umuyobozi w’ikigo witwa HAVUGIMANA Roger 26yrs mwene NZABAKURIKIZA Felicien na NYIRABWENDE Esperance, ingaragu, LoE:A0 in Hotel and Restaurent Management, uvuka mu mudugudu wa Gisenyi, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze ( yabagejejeyo ahita asubira mu kigo).
2. Animateur wabo witwa UWIMANA J. Claude 28yrs mwene MANIRAGABA Cyprien na NYIRABAVAKURE Beatrice, ingaragu, LoE: A1 Tourism, ukomoka mu mudugudu wa Rusisiro, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo, akarere ka Burera.
3. Umwarimu wabo witwa HITAYEZU Oscar (indi myirondoro ye ntiraboneka kuko yahise abura).
* Imirambo yarohowe mu mazi, ishyirwa kuri H.C Rugarama, RIB yakoze requisition, ikaba yoherejwe Ruhengeri Hospital gukorerwa Autopsy.
* Hafashwe aba bayobozi bajyanye n’abana aribo HAVUGIMANA Roger (umuyobozi w’ikigo), UWIMANA Jean Claude (animateur), undi wabuze ariwe HITAYEZU Oscar akaba agishakishwa.
Uwineza Adeline