Ubusanzwe iyo minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yari isanzwe iba abana bari mu kiruhuko cya gatatu, gusa kubera Covid-19 yahinduye ingengabihe y’amashuri, iyi minsi mikuru izaba bari ku mashuri kuko igehembwe cya kabiri cyatangiye ku wa 2 Ugushyingo, kikazarangira muri Mata umwaka utaha wa 2021.
Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi Uwamariya yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo, yabajijwe niba koko abana bazizihiza iyi minsi mikuru bari ku mashuri, maze na we mu gusubiza avuga ko bishoboka cyane, kuko ari mu bihe bidasanzwe.
Ati “Ngira ngo ntabwo bimenyerewe, ariko buriya bishobora kuzabaho, buriya turi mu bihe bidasanzwe. Ngira ngo twaranabivuze amashuri atangira ko abantu dukomeza kubifata nk’ibihe bidasanzwe, nta nubwo byari bisanzwe ko noneho tumara amezi umunani noneho turi kumwe nabo mu rugo, n’ubu ngubu rero tuziga mu buryo budasanzwe.”
Yakomeje asaba ababyeyi kwihanganira izi mpinduka, no kumvisha abana babo ko bakwiye kuzakira.Ati “Ibintu byose rero ntabwo tuzabikora kubera ko bitunogeye, n’ababyeyi bihangane bamaranye nabo igihe kinini, yewe n’uwo munsi mukuru ntibazasohoka, ugasanga n’amabwiriza yo gukora uwo munsi mukuru arahari nturenza aba n’aba, turi mu bihe bidasanzwe.”
Niyo mpamvu dusaba ababyeyi n’abana kubyumva, kuko umubyeyi natabyumva ntabwo umwana ari we uzabyumva. Kuko nibatabyumva ntibazabasha gusobanurira abanango babyumve, Reka rero tubifate ko ari mu bihe bidasanzwe.”
Ibyiciro bimwe by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye byatangiye igihembwe cya kabiri ku wa 2 Ugushyingo, mu gihe ibindi byitegura kugitangira ku wa 23 Ugushyingo, iki gihembwe cya kabiri kizarangira tariki 2 Mata 2021.
Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku itariki 3 Mata 2021 kikageza tariki 15 Mata 2021.
Abanyeshuri bari mu myaka isoza amasomo bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini bya Leta mu mpeshyi y’umwaka utaha.
Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera tariki 12 Nyakanga kugera tariki 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira tariki 20 Nyakanga 2021 bakabisoza tariki 30 Nyakanga 2021.
Minisitiri Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kuzumvisha abana babo ko bakwiye gukomeza amasomo no mu gihe abandi bazaba bizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Norbert Nyuzahayo