Abagize itsinda ry’Abanyeshuri n’abarezi babo bakomotse mu ishuri rya gisirikare muri Zambia bakaba bari m’uruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa 02 Ukwakira bagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda RDF.
Aba bashyitsi bagera kuri 20 bose baturutse mu ishuri rya gisirikare Defence Services Command and College, bose bishimiye u Rwanda kandi basobanurirwa imikorere y’ingabo z’u Rwanda ndetse n’impamvu iteka baratwa ibigwi no mumahanga.
Izi ntumwa zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, aho zari ziyobowe na Col CM Munachilemba.
Brig Gen Ronald Rwivanga umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda wakiriye izintumwa ku cyicaro cya RDF, abasobanurira byimbitse ku miterere ya RDF, Uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, ibikorwa byayo bigamije gushyira hamwe ndetse n’urugendo rwayianishije ku mpinduka.
Col CM Munachilemba yashimangiye ko urugendo rwabo mu Rwanda rugamije guha abanyeshuri uburambe bufatika ku mu byo biga ndetse bakabasha no kubigereranya n’ibindi bihugu.
Ati: “Ibi bizadufasha kugira ngo tubone uko twateza imbere gahunda zacu zijyanye n’integanyanyigisho bikajyana n’imibereho myiza y’igihugu cyacu”.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibikorwa byabo byibanda ku mahoro mu karere muri Afurika, ariko icyo bo biteze muri uru ruzinduko ari inyungu ahanini bazigira ku bunararibonye bw’u Rwanda ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Aba banyeshuri n’abayobozi babo muri uru ruzinduko, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika jenocide iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’U Rwanda.
Nimugihe kandi izi ntumwa zizasura Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Ishuri Rikuru rya gisirikare ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera.
UMUTESI Jessica