Mu ruzinduko rwa Papa Francis ruteganijwe kubera muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuwa 02 Nyakanga kugeza kuwa 05 Nyakanga, rwitezweho no gukemura ikibazo cy’abapadiri bafite abana banze kurera.
Nk’uko byatangajwe mu nteko y’inama y’Abepisikopi bo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bavuze ko byaba byiza umupadiri ufite abana asezeye akajya kwita ku rubyaro rwe .
Muri kiliziya Gatolika umukirisitu wese wabatijwe ni umusaseredoti mu rwego rwa cyami , ariko hakabaho umwihariko ku basaseredoti ba Gishumba ,aribo twita abapadiri. Aba babaho ubuzima bwabo bwose badashatse abagore ahubwo bariyeguriye Imana .
Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa muri Kiliziya ya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo byitezwe ko ibyaburiwe umuti bizakemurwa na Papa Francis utegerejwe muri iki gihugu mu ntangiro za Nyakanga.