Zimwe mu ngaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19 harimo ikibazo cy’ubukode gihuriweho n’umubare munini w’abanyarwanda baba mu mujyi wa Kigali ndetse no mubindi bice by’igihugu cy’u Rwanda.
Abacuruzi twaganiriye bo mu isoko rya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali batubwiye ko hari abatangiye kubona ubutumwa bugufi bwishyuza amafaranga y’ubukode bw’amazu y’aho bakorera. Ngo cyakora ikibazo cyo kwihangana guke kwa abakodesha amazu gushingira ko nabo babona amafaranga bakoresha akomoka mu mazu yabo.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune.com, abaturage bo muri iri soko bamubwiye ko hari imiryango yatangiye guhabwa integuza yo kwirukanwa mu mazu bitewe no kunanirwa kwishyura amafaranga y’ubukode y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi 2020.
Abenshi bahuriza kumvuga igiri iti “badutegetse kuguma mu rugo nta n’umwe ubyiteguye kuburyo amafaranga make umuntu yarafite yayashoye mu guhaha kuko tutari tuzi igihe tuzongera gusohokera”.
Uwimana Sarah acuruza imyenda mu isoko rya Rwezamenyo yabwiye Rwanda Tribune ko hari umuturanyi we bahaye integuza yo gusohoka mu nzu kuko yananiwe kwishyura ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu. Uyu mucuruzi yagize ati “Leta itagize icyo ikora ku kibazo cy’abapangayi baraza gusohorwa mu nzu abandi babafungire ubucuruzi bwabo kubera kubura ubwishyu bw’ubukode bw’amazu.
Nyirigira Haruna afite inzu y’ubucuruzi ikodeshwa i Nyamirambo yabwire Rwanda Tribune.com ko bafite kwihangana ariko ko abapangayi nabo bakwiye kugira ubushake bwo kwishyura kuko na Leta itazabasonera umusoro w’ubukode bw’amazu yabo.
Iki kibazo Leta itagize icyo igikoraho gishobora guteza amakimbirane cyangwa kwirukanwa kwa bamwe mu mazu, mu gihe buri ruhande ruvuga ko ibyo rukora bifite ukuri.
Gahunda ya Guma murugo yamaze iminsi 40 abantu benshi badakora bitewe n’ingamba zar zarafashwe na Guverinoma y’u Rwanda yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.