Iyi miryango iba mu nyubako ya Limpopo Plaza ihereye mu gace ka Witethie, bavuze ko nyir’amazu witwa Francis Kamau, ku tariki ya 6 Mata nimugoroba, yaje agakuramo inzugi ndetse ugakupa umuriro n’amazi ku macumbi yabo.
Aba bapangayi bakomeje bavuga ko uyu mugabo Kamau yaje yitwaje ibyuma bifungura imisumali iba ifashe urugi n’inyundo ndetse n’urukezo rukata ferabeto. Uyu nyir’inzu ngo yavaga mu nzu(aho buri mupangayi aba) imwe ijya mu yindi ariko buri nzu agezemo asiga akuyemo urugi kuri buri mupangayi wese utari wakishyuye Ukwezi kwa gatatu.
Inyubako ya Kamau yise Limpopo Plaza, yayikuyemo inzugi zose, ngo azagaruka akureho n’amati niba abapangayi batamwishyuye vuba.

Iyi nzu babamo ngo ifite ibyuma 17, aho buri mupangayi wese yishyura amashilingi ibihumbi 3000 ya kenya buri kwezi. Imiryango y’inzu irindwi yose yakuwemo inzugi na nyir’inzu ubundi usanzwe yibera kure yaho iyo nzu ye iherereye.
Umwe mu bapangayi aganira n’ikinyamakuru K24 digital, yavuze ko amasezerano yabo na nyir’inzu, abemerera ko bashobora kugeza ku minsi icumi ya buri kwezi bakishyura amafaranga y’ideni ku bukode nyuma.
Ambrose ondeeo, ukora akazi k’ububaji ko gukora intebe n’ibindi bikoresho biva mu mbaho, na we uri mubakiliya b’iyi nzu ya Kamau, yavuze ko ibikorwa bye byagizweho ingaruka na Coronavirus ku buryo bimugoye cyane kubona uko yishyura ikode muri iki gihe. Yagize ati:
abakiriya barabuze ntaho wababona. Nta muntu numwe uri kugura cyangwa ngo akoreshe igikoresho.
Yakomeje avuga ko kuwa Mbere nimugoroba yavuye ku kazi atashye mu rugo asanga inzu abamo yakuwemo urugi, umuriro n’amazi byahagaritswe. Yagize ati:Nahamagaye nyir’inzu kuri telefone nsanga telefone ye ntihari. Nyuma nongeye kumuhamagara telefone icamo ariko ntiyayitaba.
Birababaje kuba yarafashe uriya mwanzuro wo gukuramo inzugi ndetse akanadukupira umuriro n’amazi kandi itariki ntarengwa yo kumwishyura yari itariki icumi ntiyari yakageze. Ibi nta bumuntu burimo.
Ibi bibaye muri Kenya by’aho bya nyiramazu bibasira abo bakodesheje bikomeje kuba mu bihugu bitandukanye abapangayi barasaba ama Leta ko hashyirwaho itegeko nkuko amabanki n’ibigo by’imari bayabye bihagaritse kwishyuza aba kiriya babyo bityo n’ababa mu mazu yabandi bakaba basonerwa muri iki gihe.
Mwizerwa Ally