Urubuga Business Insider Africa rwakoze ututonde rw’abaperezida 15 batunze kurusha abandi, aba bose bakaba bakiri ku butegetsi.
Nk’uko urubuga rubitangaza, uza ku isonga ni perezida Paul Biya uyobora igihugu cya Kameruni winjiza umushahara wa buri kwezi ungana na 29.000.000 CFA.
Uyu akaba ari Umushahara umwemerera kuzamuka hejuru y’urutonde rw’abakuru b’ibihugu bahembwa menshi muri Afurika.
Kuri urwo rutonde, akurikirwa n’umwami wa Maroc, uhembwa amadolari y’Amerika arenga 400.000 ku mwaka, na Perezida wa Afurika yepfo uhembwa amadolari y’Amerika arenga 220.000 ku mwaka.
Urwo rubuga rugira ruti: “Nta gushidikanya, abayobozi b’Afurika muri rusange bafatwa nk’abaturage ba mbere mu bihugu byabo, kandi birumvikana ko uruhare rw’ubuyobozi ruhesha icyubahiro cyinshi umuntu wubashywe kandi rukabashyira hejuru y’umuturage.
Mu byukuri, benshi muri aba bayobozi bafatwa nk’abantu bakize cyane bahembwa menshi kubera ko babishoboye niyo mpamvu abanyapolitiki benshi bashora menshi kugirango batorwe kuba abayobozi mu bihugu byabo bitandukanye mu gihe cy’amatora yabo.Bashishikajwe gusa n’imibereho myiza y’aba bantu binjiza amafaranga menshi ku mushahara wabo ndetse no gushaka amafaranga menshi cyane”.
Dore urutonde rw’abaperezida bakize cyane muri Afrika ikinyamakuru Business Insider Africa cyakoze
1.Paul Biya $ 620.976
2.Umwami Mohammed $ 488.604
3.Cyril Ramaphosa $ 223.500
4.Uhuru Kenyatta $ 192,200
5.Yoweri Museveni $ 183.216
6.Abdelmadjid Tebboun $ 168.000 7.Teodoro Obiang Nguema Mbasogo $152,680
8.Emmerson Mnangagwa $ 146.590
- Denis Sassou $ 108.400
10.Alassane Ouattara $ 100.000
11.Georges Weah $ 90.000
12.Paul Kagame $ 85,000
13.Nana Akufo-Addo $ 76,000
14.Lazare Chakwera $ 74,300 15.Muhammadu Buhari $ 69,000