Abategetsi bo mu ntara eshanu zo mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa, n’ukuvuga Kivu zompi, Ituri, Manyema na Tanganyika bahuriye mu mujyi wa Bukavu mu nama y’umutekano.
Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Bukavu hazahurira abayobozi b’ibihugu byo mu biyaga bigari, bakaba bazaba baje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Laboratwari ya kabiri muri Afurika ishinzwe gusuzuma ibihingwa
Abo bayobozi b’ibihugu harimwo Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo Kinshasa, Perezida ucyuye igihe Joseph Kabira na Perezida ucyuye igihe wa Nigeriya ndetse n;umuyobozi wa Banki nyafurika.
Nyuma y’uyu muhango aba bakuru b’ibihugu bazahurira mu nama iziga ku mutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje ako karere ikomoka muri ibi bihugu byo mu biyaga bigari.
Aha bazaba bari kumwe n’abategetsi b’Intara y’Iburasirazuba bwa Kongo Kinshasa barimo ba Guverineri b’izo ntara hamwe n’ushinzwe umutekano bo ku rwego rw’intara.
Jean Bosco Sebishyimbo, ushinzwe umutekano ku rwego rw’intara ya Kivu ya ruguru, yasobanuye ko bagiye gukora komisiyo ihuriyeho n’ Intara zose zo muri Kivu zombi hamwe n’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’u Burundi.
Ibi bikaba bije nyuma y’aho ibi bihugu bituranyi bya Kongo Kinshasa byose bifite imitwe itandukanye iba mu mashyamba ya Kongo ishaka guhungabanya umutekano wabyo, haba ku ruhande rw’u Rwanda ndtse n’igihugu cy’u Burundi.
Muyobozi Jerome