Umurasta uzwi cyane muri Africa,i Burayi n’ahandi ku isi ajya akorera ibitaramo by’umuziki wa Reggae Tiken Jah Fakoly aherutse guha ikiganiro kimwe mu binyamakuru byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, avuga ko ngingo zirimo abimukira, ibibazo biri muri Mali, muri DRC, mu Burundi n’ahandi. Avuga ko Abakuru b’ibihugu by’Africa bagombye kwigira kuri Paul Kagame uburyo ari guteza igihugu cye imbere.
Tiken Jah Fakoly : Ntekereza ko hakiri byinshi byo gukorwa ariko nanone ntawabura gushima intambwe yatewe n’impirimbanyi za politiki nka Luc Nkulula.
Ariko urugamba ruracyari rurerure, abantu bagakomeza kurinda aka gahenge ka politiki gahari kandi bakaba maso, ikibi cyose bakacyamagana bityo bakabumbatira ubumwe.
Ndabyumva ko bigoye ariko ni ngombwa ko abaturage bunga ubumwe kugira ngo bubahe ababategeka. Iyo abaturage batunze ubumwe, abategetsi ntibashobora kubayobora neza. Ni urugamba rugomba gukomeza mu kubumbatira ubwo bumwe.
2.Ni iki kiranga impirimbanyi nziza kandi se ni ryari yavuga ko urugamba rwarangiye?
Kubera ko urugamba muri politiki ruhoraho, nkeka ko impirimbanyi nziza ya Politiki ihagarika uru rugamba ari uko yapfuye. Ibi mbishingira cyane ku rugero rutangwa n’impirimbanyi zo muri USA mu myaka yashize ubwo zaharaniraga ko haba impinduka mu mibanire y’Abirabura n’Abazungu, hagacibwa ubucakara n’ivangura rikomeye byakorerwaga Abirabura.
Uzarebe kandi urugero rwo mu Budage aho abantu baharaniye ko urukuta rwatandukanyaga u Budage mo kabiri rusenyuka kandi bikaba. Iyo urugamba rugikomeje nawe ukomeza kururwana.
3.Ni ubuhe butumwa waha urubyiruko rwo muri Mal, abayobozi ba Mali n’abaturage bayo muri rusange ushingiye ku bibazo igihugu kirimo muri iki gihe?
Ntekereza kandi nkemera neza ko ibibazo bya Mali bigomba gukemurwa n’abaturage ba Mali ubwabo.
Birasanzwe ko iyo igihugu kiri mu ntambara ibintu byose bikorwa hagamijwe gutsinda iyo ntambara. Niba Mali iri mu ntambara, hagomba gukorwa byose kugira ngo iyitsinde, urubyiruko rukunda igihugu rukajya mu ngabo zikirinda. Abasirikare ba Mali bagomba gufatwa neza, bagahabwa ibikoresho bigezweho by’akazi, bagatozwa bihagije kandi ubutegetsi bwa Mali bukibuka ko ingabo z’amahanga atari zo zizaza kuyikura mu kaga irimo.
Aha ariko ndagira ngo nongereho ko abaturage b’ibihugu by’Africa batagomba kwiringira cyane abategetsi babo kuko sibo mu by’ukuri bafatira ibihugu byabo ibyemezo.
Ibyemezo burya bifatirwa i Paris, Washington, Moscou na Pékin.
Amahirwe Mali igira ni uko ifite sosiyete sivile ifite ingufu igizwe n’urubyiruko rwize, ruhumutse. Iyo igihugu kiri mu ntambara nta bindi kiba kigomba gushyiramo ingufu keretse yo, imishinga y’iterambere iza nyuma intambara irangiye.
4.Ibibera mu Burundi mu bibona mute?
Yewe mbona u Burundi butegetswe n’igitugu! Hari bagenzi bacu baharanira uburenganzira bwa muntu bishwe, abandi barahunga,…aba bose bakaba batarashakaga ko hahindurwa Itegeko nshinga. Mu bihe byashize hari video nakoze yo kwifatanya n’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, mbakomeza.
5.Mu Rwanda ho mubona bimeze bite?
Urwanda ni igihugu kiyobowe neza. Iyo igihugu kivugwaho kuba intangarugero mu kurwanya ruswa burya kiba ari igihugu kiyobowe neza. Imijyi y’u Rwanda iracyeye kandi iri mu myiza iri muri Africa.
Nigeze kujya muri RDC mvuye mu Rwanda, icyo gihe nari ngiye i Goma. Nabonye abaturage b’u Rwanda bari mu kazi kandi ubona bakeye. Ni abaturage bakeye kurusha ab’iwacu muri Côte d’Ivoire.
Nkiri umwana, ubu hashize imyaka iri hagati ya 30 na 40, iwacu mu cyaro nabonaga abantu baza guhinga batwaye amasuka ku magare, bataha bagatahana ibyo basaruye ariko ubu ntaho wababona, gusa nababonye mu Rwanda.
Nkeka ko mu Rwanda badafite ikibazo kinini nk’iwacu cyo kubura ibiribwa.
Abanyarwanda bafite Perezida uhorana ikizere kandi uzi aho aganisha igihugu cye.
Ntangazwa no kubona Abakuru b’ibihugu by’Africa bajya gushaka impanuro mu Bazungu n’ahandi kandi hari urugero bafite hafi yabo. Bazegere Kagame ababwire uko ukora n’ikizere yifitemo we n’abaturage be!
URwanda ni igihugu kihagazeho kandi n’impirimbanyi muri Africa zirabizi. U Rwanda ni igihugu nkunda mu by’ukuri.
6.Muvuga iki ku rubyiruko rw’Africa rushyira ubuzima bwarwo mu kaga rwambuka inyanja rujya mu Burayi?
Tugomba guhangana n’ibibazo dufite iwacu, ntidushake kubihungira ahandi nk’ahobo nta bibazo byabo bifitemo. Urubyiruko rushobora kuba rufite impamvu zimvikana zituma rushaka guhunga iwabo ariko ntirukwiye kuziha uburemere cyane.
Reka nguhe urugero rw’umusore cyangwa inkumi y’iwacu ishatse guhunga ruswa n’imiyoborere mibi. Ashobora kugenda yagerayo agakorera amafaranga akazashaka kugaruka kuyashora iwabo yahagera agasanga ya ruswa igihari! Ubwo se hari icyo aba yarakemuye? Ibyiza ni ukuguma hamwe ukabanza gufasha mu gukemura ikibazo gihari
Njya nibaza uko biba byaragenze iyo ba sogokuruza bacu nabo baba barahunze ibihugu byabo ngo ni uko hari ibitagenda neza!
Uzasanga hari ibigo byinshi by’Abazungu biza gushora imari muri Africa, kandi nkeka biza kubera ko bizi ko hari uburyo bwo kuyihashora, ko hari umwuka mwiza mu bahatuye.
Niba baza kuko batubonyemo ayo mahirwe kuki twe tutayabona ahubwo tugashaka kuyirengagiza tukajya mu Burayi?
Urubyiruko rumenye ko Africa yacu ari umugabane w’ejo hazaza!
Iyi ndebye mu mateka nkareba aho u Bufaransa bwavuye n’aho bugeze mpita nemera ko natwe byashoboka.
Ubufaransa bwigeze kuba igihugu cy’abahinzi bakurura amasuka bakoresheje indogobe, barahinze n’amaboko biratinda ariko ubu Abafaransa bateye imbere.
N’ubwo bibye Africa bakayisahura ariko byibura barakoze n’ubu baracyakora kugira ngo batere imbere.
Natwe Abanyafrica twabishobora.
Ni inkuru ya umuseke.com