Abantu babarirwa mu magana bakuwe mu byabo n’imirwano ishingiye ku bibazo by’urubibi mu karere ka Mandera ho muri Kenya hafi y’umupaka na Somalia.
Ingabo za Somalia zashyamiranye n’ingabo z’akarere ka Bula Hawa muri icyo gihugu, mu ntambara zarenze imipaka zikagera muri Kenya mu karere ka Mandera.
Uyu mwuka mubi watumye umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yihanangiriza igihugu cya Somalia kudakomeza kuvogera ubusugire bwa Kenya, ashinja ingabo za Somaliya kurenga imbibi zikarwanira ku butak bw’igihugu cya Kenya.
hashize icyumweru kandi igihugu cya Somalia gishinjije icya Kenya kwivanga mu bibazo bya Somaliya ndetse nacyo gisaba Kenya kureka kuvigera uduce twa Somliya twegereye umupaka ibyo bihugu byombi bihuriyeho nyamara Kenya ihakana ibi birego ivuga ko bidafite ishingiro.
Kuri uyu wa kane, nibwo Perezida Kenyatta na mugenzi we wa Somalia Mohamed Abdullahi “Farmaajo” bagiranye ibiganiro birambuye kuri terefone,ibiganiro byari bigamije gushakira umuti icyo kibazo,gusa imyanzuro yafashwe ntiratangazwa.
HABUMUGISHA Faradji