Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 2072 bagize icyiciro cya 19 , iki cyiciro cyari kigizwe n’abasore n’inkumi, gusa abagera kuri 35 ntibabashije gusoza ayo masomo kubera impamvu zitandukanye.
Aba basore n’inkumi bari bamaze igihe kigera hafi ku mwaka bari kwitegura bikaba byaberaga mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, n’abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, hamwe n’abandi barimo ababyeyi n’abavandimwe b’abarangije amahugurwa.
Amwe mu masomo bahabwa igihe bavuye mu buzima busanzwe binjira muri Polisi, arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza n’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.
Polisi y’u Rwanda yaherukaga kunguka abapolisi bato bashya tariki 25 Werurwe 2023 aho muri uwo mwuga hinjijwemo 1,612 barimo abagabo 1,193 hamwe n’abagore 419.
Yagize ati “Muzakomeze kwitwara neza aho muzajya gukorera, mufatanyije n’abo musanze mu kazi, ndetse n’izindi nzego, mushyire umuturage ku isonga muri gahunda zanyu zose, muzirinde kwiyandarika kuko byangiza ejo heza hanyu n’ah’urwego mukorera ndetse bikanaha isura mbi Igihugu cyacu.”
Abasoje amahugurwa barimo abakobwa 427 n’abahungu 1,645 naho 35 ntibashoboye kurangiza amahugurwa.
Rwandatribune.com