Ubuyobozi bw’ Intara y’ amajyaruguru burasaba abanyeshuri barangije amasomo ya Kaminuza mu ishuri rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije iyi birimo imirire mibi mu bana itera Igwingira, ubusinzi bukabije, umwanda, amakimbirane mu miryango n’ibindi.
Ibi Guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2024 ubwo yari mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 152 bashoje amasomo y’ ikiciro cyambere cya Kaminuza mu mujyi wa Musanze aho iri shuri rya MIPC riherereye.
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi kuri uyu munsi nabo bahamije ko kuba barangije kwiga bitahbahaye umwanya wo kwicara ngo bategereze akazi gusa ahubwo ko bafite ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu kwihangira imirimo cyane ko n’ amasomo bakurikiye ari amasomo y’ ubumenyi-ngiro.
Uwase Yvette ni umwe mu banyeshuri barangije mu bijyanye n’ Ikoranbabuhanga Yagize ati: “Nibyo koko ubungubu dusoje amasomo, ariko nk’uko babidusabye nntabwo tugiye kwicara ahubwo hari byinshi tugomba guhindura muri Sosiyete, no mu ikoranabuhanga tuzagira uruhare mu guhindura imyumvire y’ abaturage mu bijyanye n’ ikoranabuhanga no mu bindi bikorwa bitandukanye byagirira akamaro Abanyarwanda”.
Hakizimana Vincent de Paul w’imyaka 57 y’amavuko, warangije mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engeneering), nawe yunzemo ati:”Narikoreraga mfite Kampani y’ ubwubatsi, nyuma haza kuza ibintu by’ikoramabuhanga kuko twe twashushanyaga dukoresheje intoki,ariko byagera ku Karere umuntu aguye gushaka icyangombwa cyo bakacyanga byatumye mfata gahunda yo kuza kwiga muri Muhabura kugira ngo Menye gugora ibishushanyo by’ inzu (Plan) nifashisjije ikoranabuhanga”
Bishop AHIMANA Augustin, Umushumba w’Itorero rya Angilikani, EAR Diyosezi ya Shyira yagize ati:” Ubutumwa tugenera abarangije, ni uguha agaciro ishoramari ry’igihe bamaze hano, ubumenyi, impuguro n’impanuro bakuye ahangaha, ntibakabipfushe ubusa ahubwo babibyaze umusaruro Kandi bamenye ko igihugu kibatezeho byinshi”.
“Ikindi kandi Kwiga ni uguhozaho,ntibazibwire ko ubu basoje urugendo ahubwo bararutangiye, bakomeze bige,bihugure,bashakashake ubumenyi kuko muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda rihindagurika kuburyo ibyo wize hari ubwo urangara gato ugasanga yavuye ku isoko.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yasabye abanyeshuri basoje amasomo ko bagomba gufatanya n’iyi ntara mu guhangana n’ibibazo byugarije abaturage birimo umwanda, imirire mibi, igwingira ry’ abana n’ ibindi….
Yagize ati: “Hari ibibazo byinshi abaturage bagifite; mvuzemo bike harimo umwanda, igwingira n’imirire mini mu bana, abana bata ishuri, ikoresha ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi cyane mu rubyiruko. Amakimbirane mu muryango, ibyaha bigihungabanya umutekano n’ubukene muri imwe mu miryango n’ibindi. Uyu niwo mwanya kuri mwe wo kugaragaza uruhare rwanyu mu gukemura ibi bibazo mukoresheje ubumenyi mwahawe n’indangagaciro mukuye muri iri shuri”
Abanyeshuri 152 nibo bahawe impamyabushobozi ku nshuro ya gatandatu mu gusoza kiciro cya mbere cya kaminuza mu mashami atandukanye arimo, Amahoteri n’Ubukerarugendo (Tourism and Hospitality), Ubwubatsi (Construction), Amashanyarazi, (Electricical Technology), Ibaruramari n’icungamutungo (Accounting) ndetse n’ Ikoranabuhanga (ICT).
Abarenze 1500 nibo bamaze kurangiza muri irishuri rya Muhabura Integrated Polytechinic College, Ubuyobozi bukaba bwemeza ko bwamaze gusaba HEC ikorera muri Minisiteri y’ Uburezi ko babemerera gutangiza amasomo y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza kuko ibisabwa byose bamaze kubyuzuza, ibi bikazafasha abashaka gukomeza amasomo yabo kubona aho bakomereza mu buryo butabavunnye.
Rwandatribune.com