Abarimo Prof Jean Bosco Harelimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative RCA; Hakizimana Clever Ushinzwe Amasoko muri iki kigo na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko basabiwe gufungwa iminsi 30 mu gihe bakiri mu iperereza.
Ibi byabaye ubwo iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaga kuri uyu wa 28 Nzeri mu gihe iburanisha ryari riteganijwe kuwa 27Nzeri kuko uwitwa Hakizimana Clever we atari afite umwunganira.
Ubushinjacyaha bwatangiye busabira ababurana gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Prof Jean Bosco Harelimana ashinjwa ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.
Ibindi ni ufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Hakizimana Clever ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.
Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.
Prof Harelimana Jean Bosco yavuze ko ibyaha ashinjwa nta na kimwe yemera. Ati “Nta cyaha na kimwe nemera.’’
Prof Harelimana yagaragaje ko itegeko ryerekana ko umukozi ushinzwe amasoko ari we ubikurikirana kuva ku igenamigambi kugera amasezerano arangiye.
Ati “Umukozi ushinzwe amasoko ni we ukurikirana ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo. Iyo asabye ibisobanuro ni we ubitanga kugeza birangiye.’’
Yavuze ko mu gusinya amasezerano yizezwaga ko amategeko yubahirijwe, nta kibazo na kimwe gihari.
Ati “Uyu mukozi ushinzwe amasoko twari tumaranye hafi imyaka itanu. Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.’’
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abakozi babiri bahawe misiyo yo kujyana n’ikigo gitegura ibizamini bya RCA kandi ari abakandida. Bifashishijwe mu gutegura uburyo ibizamini bizakorerwamo. Buti “Icyavuyemo ni uko na bo batsinze kandi bafite amanota yo hejuru, nka 90.’’
Cyakora uyu Prof Harelimana atangaza ko muri abo nta n’umwe yigeze ashyira mu mwanya nk’uko bivugwa, agira ati “Sinigeze menya ko abo bakozi bari mu bakandida bazakora ibyo bizamini. Icyo kigo cyatsindiye isoko muri RCA ubusanzwe gisaba umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi n’ushinzwe abakozi ko bakorana.”
Aba batawe muri yombi nyuma y’uko uyu muyobozi atumijwe na PAC nyamara ntiyitabe.
Adeline Uwineza
Rwanda tribune.com