Bamwe mu babyeyi barera mu bigo byigenga barashima uburyo Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyashyizeho bwo kwigisha abana hakoreshejwe e-learning budasaba ubushobozi buhanitse abifuza kuyakurikira kugira ngo abanyeshuli bakomeze amasomo mu gihe abantu bose basabwa kuguma mu rugo birinda ikwirakwira rya Covid19.
Aya masomo atangwa binyuze kuri radio,ababishoboye bakayakurikirana kuri televiziyo,abafite mudasobwa nabo bakabasha kuyakurikirana mu buryo budasaba internet.
Aba babyeyi bavuga ko bagowe no gufasha abana gukomeza amasomo yabo kuko uburyo ibigo barereramo byashyizeho muri ibi bihe bya ‘Guma mu rugo’ buhenze.bagasaba ibigo nabo kuborohereza.
Ku itariki ya 14 Werurwe nibwo Minisiteri y’uburezi yasabye abanyeshuli bose kuguma mu rugo,abiga baba ku ishuli bafashwa gutaha mu miryango yabo.Abiga mu mashuli ya Leta n’ayigenga ariko akurikiza gahunda ya Leta bashyiriweho uburyo bwo gukomeza gukurikirana amasomo yabo binyuze kuri radio na televiziyo binyuranye ndetse no kuri murandasi.
Kuva kuri iyo tariki kandi,amashuli yigenga nayo yagerageje kugira icyo akora,amwe yashyizeho gahunda yo gutegura imikoro kabiri mu cyumweru ababyeyi bakaza kuyifata bakayishyira abana bakayikora nyuma bagasubizayo iyakozwe bagiye gufata indi yateguwe n’abarimu.Andi yashyizeho uburyo bwo gutanga imikoro abinyujije mu matsinda ya WhatsApp abarimu bahuriyemo n’ababyeyi.
Icyumweru kimwe nyuma y’aha hasohotse itangazo risaba buri munyarwanda kuguma mu rugo akirinda gukora ingendo zidasanzwe.Iri tangazo ryakomye mu nkokora gahunda isaba ababyeyi kujya gufata imikoro ku ishuli maze abarimu bishyiriraho uburyo bwo gukomeza gutanga imikoro binyuze mu matsinda ya WhatsApp. (Klonopin)
Aba babyeyi bavuga ko ubu buryo bubagoye kuko busaba ubundi bushobozi bagasaba REB ko nabo yabatekerezaho kuko bashima uburyo ikoresha ifasha abanyeshuli biga mu mashuli akorana nayo gukomeza amasomo .
Nsengiyumva Abdallah ni umubyeyi urerera mu ishuli ryigenga rya Les Poussins de Kigali. umwana we yiga mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza.Avuga ko uburyo bwo kohererezwa imikoro binyuze kuri WhatsApp bihenze.
Ati: “Abarimu bohereza imikoro y’abana kuri WhatsApp,bisaba guhorana amamega kugira ngo udacikanwa.Iminsi ishize ni myinshi ku buryo ku muntu udasanzwe yari afite ubushobozi n’akamenyero ko guhora kuri whatsApp ataba akigura ayo ma mega,twayahoranaga dukoresha internet yo Ku kazi kandi ubu gahunda ni mu rugo(…)Radio yo biroroshye kuko ni umuriro n’ubundi dusanzwe dukoresha kandi benshi turazitunze.”
Bazubagira Stephanie,afite abana biga kuri Ecole International de Parents de Butare.Avuga ko uburyo iri shuli ryashyizeho bwo gufasha abana gukomeza amasomo muri iyi gahunda ya ‘Guma mu rugo’ bufasha ariko ko hari bamwe bahuriramo n’imbogamizi.
Ati: “Buri Shuli rifite group whatsApp aho mwarimu yoherereza umukoro n’amasomo buri munsi.Biradufasha abana bagakomeza amasomo.riko hari abatagira telefone zibasha gukoresha iyo WhatsApp cg yaba anayifite akaba atabona megabytes za buri munsi.REB yabikoze neza kuko benshi mu banyarwanda dufite radiyo,biroroshye kurusha ibisaba internet.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr Ndayambaje Irénée avuga ko hari amwe mu mashuli yigenga akorana na gahunda y’imyigishirize ya REB kandi ko ayo ngayo yakungukira ku masomo arimo gutanga n’icyo kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi binyuze kuri radio,televiziyo ndetse no kuri murandasi.
Dr Ndayambaje arasaba ababyeyi bagowe na gahunda yashyizweho n’ibigo bareramo gukurikira bakagenzura niba amasomo arimo gutangwa ahura n’ibyo abana babo biga.
Ati: “ Amashuli yigenga arimo ibyiciro bibiri.hari amashuli yigenga akurikiza gahunda mpuzamahanga ayo gahunda ni iyabo ntabwo ari muri gahunda dushinzwe.hari n’amashuli yigenga ariko akurikiza integanyanyigisho yacu,kuri aya ikinyuranyo ugisanga mu cyiciro cya mbere cy’amashuli abanza ndetse no mu mashuli y’incuke.nabwo ni ku ndimi aho bamwe bakoresha icyongereza abandi igifaransa.ababyeyi rero bakurikira amasomo arimo gutangwa mbere yo kwanzura ko itagira icyo ibafasha.”
Iyi gahunda yo gutanga amasomo hakoreshejwe radiyo,televisiyo ndetse na murandasi ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku bana UNICEF;ikaba igamije gufasha abana gukomeza amasomo yabo muri ibi bihe bya Guma mu rugo ndetse no kwimenyereza gukurikira amasomo mu buryo bw’iyakure.
UMUKOBWA Aisha