Abaturage barera mu kigo cy’amashuri kitiriwe Mutagatifu Aloyizi cy’I Musanze, barataka bavuga ko kuba ikigo cyarongereye amafaranga y’ishuri bizatuma Babura ayo kwishyura hanyuma abana babo bakongera guta ishuri
Kugabanya amafaranga y’Ishuri no gushyiraho amafaranga ntarengwa,gufatira ifunguro ku ishuri ni imwe mu ntabwe ikomeye guverinoma y’u Rwanda yifashishije,kugira ngo yorohereze ababyeyi kandi ifashe n’abana gukunda ishuri, nk’uko byemejwe kuwa 14 Nzeri 2022.
Minisiteri y’uburezi yafashe iya mbetre muguteza imbere uburezi bufite ireme kuri bose, ndetse Leta yiyemeza gutanga umusanzu wayo kugira ngo ababyeyi nabo boroherwe. ibi bishingiye ku itegeko No 010/2021 ryo kuwa 16/02/2021rigenga, uburezi mu Rwanda, bintu rubanda bashima ndetse bikaba binafite icyerekezo cy’uko buri munyarwanda yabaho ajijutse.
Icyakora abaturage barerera mu kigo cy’ishuri cyitiriwe Mt Aloyizi cy’I Musanze bo baravuga ko iki kigo cyongeje amafaranga, bikba biri gutera ikibazo kuko ahariho ubukene ndetse n’izara bityo bakaba batayabona.
Aba baturage bavuga ko iki kigo cyari gisanzwe gitanga amafaranga ibihumbi 19500 y’u Rwanda ku mwana, ariko ubu akaba yarageze ku bihumbi 28000 y’u Rwanda bivuze ko yiyongereyeho ibihumbi 7500 y’u Rwanda.
Abaturage bo bavuga ko ayo mafaranga ari Menshi bishobora gutuma abana babo basubira kuba mu mihanda ari ba Mayibobo.
Umwe mubaturage waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com, wahawe izina rya Nyirabuntu yamubwiye ko ayo mafaranga yongerejwe mu nama y’ababyeyi. Yagize ati” ariya mafaranga yongejwe turi mu nama y’ababyeyi , ntibitaye kubacyene ahubwo bagendeye kubakire”.
Umuyobozi w’iri shuri bwana Nizeyimana Emmanuel we yavuzeko nyuma yo kubona ko uruhare bagenerwa na Minisiteri y’Uburezi rudahagije mugukemura ibibazo by’Ishuri Bakoze inama rusange n’Ababyeyi bemeza ayo mafaranga. yagize ati” Kugirango ikigo gikomeze kugira ubuzima bisaba amafaranga arenga ayo Minisiteri y’Uburezi itugenera bitewe n’Abanyeshuri dufite,ibiciro ku isoko nabyo biratugoye dukomeje kugendera kuri gahunda yo muri 2022 Ikigo cyazisanga mumyenda kidashoboye kwishyura,niyompamvu dusaba ababyeyi kudufasha.”
Umuyobozi Ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze Bwana NZIGIRA Fidele we yavuzeko ntacyo bitwaye kongeza amafaranga mugihe Ikigo cyabiganirijeho n’inama rusange y’Ababyeyi. agira ati”Ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire mukwita kubana babo ntibumveko byose ari Leta igomba kubikora, iyo inama rusange y’Ababyeyi yabyemeje ko amafaranga yakongezwa birakorwa keretse Ikigo kigiye hejuru y’ibihumbi 7000frw byemejwe na Minisiteri y’Uburezi bishobora kongerwaho kuyo Leta yagennye iyo bibaye ngombwa.”
Ushinzwe uburezi akaba yasoje asaba ababyeyi batishoboye kujya bagana Ubuyobozi bw’Ishuri bakagaragaza imbogamizi zabo Ikigo kikabafasha ariko abana babo ntibate amashuri.
Mbonaruza Charlotte