Mu nama iri kubera I Geneve mu Busuwisi, intumwa z’uburundi zagombaga gusobanura kuri Raporo y’ikiremwa muntu zasohotse ikitaraganya.
Ubwo ziteguraga kubazwa ibibazo, ngo zabonye muri iki cyumba haje umunyamategeko Maître Armel Niyongere wari uhagarariye sosiyete sivile y’Abarundi ikorera hanze, ariko izi ntumwa zo zemeza ko ari “umunyabyaha wakatiwe n’ubutabera bwo mu Burundi”.
Nk’uko urubuga rwa SOS Burundi rwabitangaje, rwavuze ko izi ntumwa zavuze ko zitakomeza gusobanura iby’iyi raporo mu gihe Niyongere ari muri iki cyumba, gusa abahagarariye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bazimenyesha ko nta muntu ukumirwa kwinjira.
Maître Niyongere na we yasobanuye ko yageze muri iki cyumba nk’umutumirwa kandi ko yiteguye kugaragaza ibibazo by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu birimo: iyicarubozo, ifungwa ridakurikije amategeko, gukatira bitemewe impirimbanyi, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Intumwa z’u Burundi zabifashe nk’agasuzuguro, zifata icyemezo cyo gusohoka muri iki cyumba, nk’uko byasobanuwe mu itangazo rya Minisitiri Imelde Sabushimike ushinzwe imibereho y’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburinganire; akaba ari na we uziyoboye.
Izi ntumwa zagombaga gusobanura ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kuwa 3 n’uwa 4 Nyakanga 2023.