Abarwanyi ba M23 bagobotse abashoferi b’imodoka nyinshi zari zimaze iminsi zarabujijwe gutambuka n’imirwano imaze iminsi ihanganishije uyu mutwe na FARDC.
Nkuko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze, bamwe mu barwanyi ba M23, begera aba bashoferi bari barabuze uko batambutsa ibinyabiziga byabo, bakabaha ubutumwa bubahumuriza.
Umwe mu barwanyi ba M23 aza akajya imbere y’aba bashoferi, akabanza kubabaza amakuru, ubundi akababwira ko abafitiye ubutumwa ko babonye uburyo bwo gutambuka, bagahita bamukomera mu mashyi.
Ni imodoka zari zarabuze uko zitambuka mu mihanda inyuranye yerecyeza n’iva muri Masisi kubera imirwano imaze iminsi iri kubera muri ibi bice.
M23 kandi ivuga ko aba bashoferi bari barabuze uko batambuka, bahawe ubufasha bwo kubaho n’uyu mutwe, mu gihe cy’ibyumweru bitatu, aho babahaga ibyo kurya no kunywa.
Muri aya mashusho kandi uyu mutwe ubaza aba bashoferi niba hari uwigeze agirira ikibazo aha, bakavuga ko nta n’umwe.
Uyu wabahaga ubutumwa yagize ati “Rero ubu mushobora kugenda, mugatwara imizigo yanyu abashaka kujya i Goma mugende, abashaka kugaruka mugaruke, ubu mwemerewe kugenda, twebwe nka M23 twifuriza ibyiza buri wese.”
Imirwano ihanganishije M23 na FARDC imaze iminsi iri kubera mu bice bikikije Umujyi wa Kitshanga aho FARDC imaze iminsi yifuza kuwisubiza uyu mujyi ariko uyu mutwe ukaba warayibereye ibamba.
RWANDATRIBUNE.COM