Abagaba bakuru b’ingabo za EAC Kuri uyu wa 23 n’uwa 24 Werurwe 2023 bongeye guhurira Ibujumbura mu nama yo kwiga k’umutekano muke ubarizwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bakuru b’ingabo bavuga ko bagiye kurebera hamwe ibyumutekano muke ubarizwa muri kariya gace, bararebera hamwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa muri icyo gihugu n’iyoherezwa ry’ingabo za EACRF mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu burasirazuba bwa Congo
Muri Gashyantare 2023, Aba bagaba b’Ingabo kandi baheruka guhurira i Nairobi muri Kenya aho basezeranye na M23 kurekura uduce bafashe Ikaba yagombaga kuba yamaze kurekura utwo duce bitarenze Kuwa 28 Gashyantare 2023, hakajyamo ingabo za EACRF.
Aba bakuru b’ingabo kandi biyemeje ko igihe bihaye nikigera bazongera guhura bakarebera hamwe ko ibyo basezeranye na M23byashyizwe mu bikorwa, bakongera guhura, bagasuzumira hamwe niba ibyo umutwe w’inyeshyamba wa M23 warubahirije amasezerano bagiranye, waba utara byubahirije bagafata izindi ngamba.
Ibiro bya EACRF biri i Goma byemeza ko nyuma y’inama yahuje uyu mutwe wa M23 hamwe n’izindi nzego z’akarere k’ibiyaga bigari ku wa 21 Werurwe 2023 uyu mutwe witwaje intwaro uri kubahiriza icyemezo cyo kuva mu bice wari warafashe.
Nko kuri uyu wa 22 Werurwe, EACRF iremeza ko ingabo z’u Burundi ziri kugenzura ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi byahozemo abarwanyi ba M23 birimo Karuba , Mushaki, Kirolirwe, na Kitchanga.
Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC yaherukaga i Bujumbura ni iyabaye ku wa 9 Ugushyingo 2022 nabwo baganiraga by’umwihariko ku kibazo cya Leta ya RDC na M23
Mukarutesi Jessica
Ese kongo yo ko ntacyo bayivugaho!??