Tariki ya 17 Gicurasi ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru 2 bikomeye bya France 24 na RFI, Perezida Kagame yagarutse ku bashinja ingabo z’u Rwanda gukora ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo nka Dr. Mukwege na Mapping Report aho yabagereranije n’ibikoresho bigezweho bikoreshwa n’imbaraga zitagaragara hagamijwe gukuza ikinyoma kivuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Muri aba bahezanguni banemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri harimo Martin Fayulu, André Claudel Lubaya, Juvenal Munubo bose bakomoka muri Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo.
Aba banyapolitiki n’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri DR Congo bakomeje gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bakomeje gusaba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri iki gihugu Christophe Lutundula na bwana Patrick Muyaya uvugira guverinoma kugaragaza uruhande guverinoma iherereyeho ku byatangajwe na Perezida Paul Kagame.
Lambert Mende, wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila nawe ari muri aka gastiko k’abanyapolitiki bakomeje kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo.
Aba bose birirwa bashinja u Rwanda ibinyoma babihera kuri Raporo yiswe Mapping Report ikubiyemo ubuhamya bwa Dr. Mukwege Denis ukunze kubogamira ku barwanya u Rwanda , aho avuga ko hagati y’umwaka 1998 na 2003 ingabo z’u Rwanda zakoze ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo. Iyi raporo yemeza ko muri icyo gihe abarenga miliyoni 6 z’abanyekongo bahasize ubuzima.
Aya magambo akomeje gutangazwa n’abatavugaruwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ababikurikiranira hafi bavuga ko agamije kugarura igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi mu gihe byigaragazaga ko muri iyi minsi wifashe neza.
Hari n’abarenga ibyo bakavuga ko, biri mu mugambi wo kugirano Guverinoma ya RDC ibihugireho igenze gake mu rugamba yatangije rwo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo yiganjemo ishyigikirwa n’aba banyapolitiki .