Nyuma y’uko amatora abaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Abatari bake bakamagana uburyo yateguwe ndetse n’uburyo yakozwe, abarimo barimo Franck Diongo, Matata Ponyo, Sessanga Hippung, Seth Kikuni na Moise Katumbi, bahamagariye abaturage kwigaragambya bamagana ubujura bwabaye mu gihe cyo gufunga udusanduku tw’amatora.
Ibi babigaraje kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abantu batanu bari biyamaje kuyobora iki gihugu aribo , Franck Diongo Shamba, Matata Ponyo Mapon, Moise Katumbi Chapwe, Delly Sessanga Hippung na Seth KikuniMasudi.
Ni inyandiko igira iti: “Duhereye ku bimaze kuvugwa haruguru, bivuye ku kuba imashini z’itora kimwe n’udusanduku twitora byarabitswe nta batanga buhamya bahari, bigatuma udusanduku twitora twuzuzwamo amajwi y’ibihimbano, ibi dusanga ari uburiganya bukabije.”
Bakomeje bagira bati “Mu byukuri ibisubizo nk’uko byamaze gukusanywa mu gihugu hose kandi byakozwe n’Ibigo byacu dusanga umukandinda Moïse Katumbi Chapwe, ariwe uri imbere.”
Ibi bitangazwa n’abakandida batanu, bishize hamwe banavuze ko mu gihe umukandinda wabo Moïse Katumbi, azaba Atari imbere aya matora azaba arimo uburiganya, bwateguwe hagamijwe kugwiza ibihimbano mu dusanduku twitora.
Moïse Katumbi Chapwe na bagenzi be, ba babajwe na Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI, kuba yararenze ku itegeko rigenga imitunganyirize y’Amatora muri Congo.
Byumwihariko kandi baranenga iriya Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, kuba batarubahirije itegeko rya 52 rigenga Amatora ko agomba kuba umunsi umwe mu gihugu, ariko akaba yarabaye umunsi urenze umwe.
Mu bindi iriya Komisiyo ya CENI inengwa na bose harimo ko imashini z’itora zatinze kugezwa ahabigenewe, bikozwe mu buriganya bwapanzwe n’agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida Félix Tshisekedi.
Tubibutsa ko Amatora ya badepite n’aya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko byari biteguwe kuzaba umunsi umwe wo ku tariki ya 20 Ukuboza 2023, ariko akaba atariko byagenze.
Icyakora biteganijwe ko uyu munsi kuwa 22 Ukuboza 2023, haza gutangazwa amajwi y’agateganyo y’uwatsinze amatora.
Adeline Uwineza
Rwantribune.Com