Nahimana Thomas usanzwe wiyita umuyobozi wa Guverinoma ikorera mu buhungiro, yibasiye Ingabire Victoire Umuhoza amushinja gusebya Idamange uheruka gutabwa muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda.
Ingabire Victoire yatangaje ko hari aho yageze nawe akumva ko Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri ubu ukurikirwanwe n’ubutabera yageze akarengera, aho yemeje ko yaguye mu mutego wa Padiri Nahimana Thomas ukunze kumvikana avuga ko Perezida Kagame yitabye Imana.
Mu magambo ye Ingabire yagize ati”Idamange umaze igihe ashushya imbuga nkoranyambaga ashobora kuba yarakurikiye inkuru z’impuha zimaze igihe zinyuzwa ku mbuga nkoramyambaga”.
Ingabire yavuze ko hari abiyita abanya politiki buririra kubaturage bafite akababaro bakabakwizamo impuha zidafite ishingiro. Iyi ngigo Padiri Nahimana Thomas uzwiho kuba intangarugero mu bakwiza impuha agamije kuyobobya abaturage yabibonye nko kumwibasira nawe aba aribyo aheraho avuga ko Ingabire Victoire Umuhoza yasebeje intwari yabo Idamange ukurikiranweho ibyaha byo kukangurira abaturage guteza imyigaragambyo.
Si Nahimana wibasiye Ingabire Victoire wenyine kuko n’uwiyita umunyapolitiki, Jean Marie Minani ukunze kumvikana avuga ko ashishikajwe no kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro, nawe yafashe umwanya muremure avuga ko Ingabire Victoire yabatengushye asebya Idamange Yvonne.
Mu mutwe w’ikiganiro ugira uti” Ingabire Victoire uduteye icumu mu Gihumbi, Minani akomeza asobanura uburyo abarwanya ubutegetsi benshi bafataga Victoire Ingabire nk’intwari none bakaba batengushywe n’uburyo yamaganye abakwiza impuha ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana.
Thomas Nahimana we asoza ikiganiro yibasiramo Ingabire amusaba kuzerekana ibimenyetso bigaragaza ko Perezida Kagame ari muzima, mu gihe nawe azi neza ukuri kwabyo ahubwo agakomeza kwinangira umutima yanga guta ibaba , cyane ko na bamwe mu bamukurikira bamaze kumenya ibinyoma bye yahimbye agamije kwinjiza udufaranga duke akura yishyurwa na Google binyuze ku muyoboro we wa Youtube atambukirizaho ibyo binyoma yise [ISINIJURU TV]