Abakekwaho kugira uruhare mu kirombe giherutse kugwira abantu 6 mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi, ubu bari mu maboko y’ubutabera, aho bakurikiranyweho ubwicanyi bautagambiriwe.
Abakurikiaranywe uko ari 10 batawe muri yombi nyuma yo gukeka ko baba hari aho bahuriye n’iki kirombe, bakaba kabnda bakurikiranywe ho ibyaha bifitanye isano n’aba bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Nk’uko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwabitangarije itangazamakuru bavuze ko aba bantu uko ari 10 bakekwaho ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya bahawe.
Abafunze ni Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais,Uwamariya Jacqueline,Nkurunziza Gilbert,Hakizimana Eric,Nshimiyimana Faustin,Iyakaremye Liberat,Uwimana Moussa,Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.
Uretse Rtd Major Paul Katabarwa abandi ni abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abacukuraga mu kirombe cyagwiriye aba bantu 6.
Aba bafunzwe mu gihe abagwiriwe n’ikirombe batari baboneka, imashini zikaba zigicukura kugira ngo barebe ko batabara aba bantu uretse ko kubera ko iminsi ishize ari myinshi bashobora kuba batakirimo umwuka.
Uwineza Adeline