Umwongereza Karim Khan ni we uhabwa amahirwe menshi yo kuba umuhsinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamamahanga mpanabyaha asimbuye Fatou Bensouda .
Umunya- Gambia Fatou Bensouda biteganijwe ko arangiza manda ye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka , aho mu bahabwa amahirwe menshi yo kumusimbura harimo umunyamategeko w’ umwongereza Karim Kan.
BBC yatangaje ko Karim Khan ariwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba umushinjacyaha mukuru wa ICC, aho biteganijwe ko azaba ahanganiye uyu mwanya n’abandi babiri bahabwa amahirwe menshi barimo umunya Uganda,Susan Okalany n’Umunya Nigeria Morris.
Abandi bakandida badahabwa amahirwe menshi ni Fergal Gaynor wo muri Ireland, umunya Esupanye Ferdinand Carlos Castresana hamwe n’umucamanza w’umutaliyani Francesco Lo Voi.
Biteganijwe ko inama ihuza ibihugu byasinye amasezerano ashyiraho uru rukiko iterana uyu munsi kuwa 12 Gashyanatre 2021 I Ney York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye , aho biteginijwe ko ariyo yemerezwa uzayobora uru rukiko mu myaka iri imbere.
Madamu Fatou Bensouda urangije manada yayoboye uru rukiko kuva muri 2011 ubwo yasimburaga umunya Argentine Luis Moreno Ocampo.
Muri Manda ye Bensouda bivugwako ICC yaciye imanza nyinshi ugereranije na mugenzi we yasimbuye Ocampo.
ICC kugeza n’ubu inengwa kuba ibogamira ku bihugu by’uburengerazuba bw’isi. Kuko kugeza ubu imanza zirenga 94 ku ijana yaciye zose zaburanishijwemo abanyafurika .
Amasezerano ashyira urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC yasinywe n’ibihugu 123, muri byo 33 bikaba ari ibihugu by’umugabane wa Afurika.