Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa birebana no guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ku rwego rw’amashuri yisumbuye TVET, ndetse n’amashuri y’ubumenyi ngiro ku rwego rwa Kaminuza.
Dr Ngirente yabanje kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda yo kuteza imbere uburezi muri rusange, no kuzamura imibereho y’abarimu.
Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko guhera mu 2019, abarimu bongererwa 10% y’umushahara wabo buri mwaka kandi abana biga ibijyanye n’inderabarezi, bahabwa umwihariko wo kutishyura amafaranga y’ishuri bakanahabwa inguzanyo itishyurwa ku rwego rwa za Kaminuza.
Mu guteza imbere uburezi, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko muri uyu mwaka, hubatswe ibyumba by’amashuri 24,505 mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende, abana bakoraga bajya kwiga no kugabanya ubucucike mu mashuri.
Ku bipimo by’ingenzi bigaragaza uko amashuri y’ubumenyi ngiro ku rwego rw’ayisumbuye no ku rwego rwa Kaminuza ahagaze, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 365 abarirwamo abanyeshuri 97,440 n’abarimu 5,435, naho ku rwego rw’amashuri y’ubumenyi ngiro ku rwego rwa Kaminuza hakabarirwa amashuri 14.
Ku bijyanye no kwita ku banyeshuri, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushakira amashuri ibikoresho bihagije, kandi ngo abarimu bazakomeza gufatwa nk’abandi barimu kandi bahabwe ibirarane byabo nk’uko byatangiye gukorwa guhera umwaka w’ingengo y’imari y’umwaka ushize.