Mu minsi ishize,bamwe mu banyrarwanda bagiye bibaza binyuze mu biganiro binyuranye ku mbuga nkoranyambaga niba umubyeyi wa Ingabire Victoire ariwe Dusabe Therese yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu cyahoze ari komine Butamwa ho muri Nyarugenge y’ubu mu murenge wa Mageragere.
Mu kiganiro n’ikinymakuru Umubavu Tv Ingabire Victoire yahakanye ko nyina umubyara yagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aganira n’umunyamakuru,yagize ati: “Simvuze byinshi ku rubanza rwa mama kuko bikiri mu iperereza, bagerageje kubihimbira; kandi byaba inzira yo kubaha uburyo bwo kubihimba byinshi, ni urubanza rusekeje nkurwo data. Mu rubanza rwanjye mu 2010, umushinjacyaha yazanye ikindi kintu avuga ko mama yagize uruhare mu kwica GATENERI Gerard wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza i Butamwa.
Mu 2013, urundi rubanza rwoherejwe mu Buholandi ruvuga ko hari undi muntu wishwe na mama ku kigo nderabuzima. Mama yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa, ariko, byanze bikunze nta rupfu na rumwe rwabereye ahavuzwe, ntabwo byabaye kandi ababivuga barabeshya. ”
Jean Bosco Murangwa, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Mageragere yatangarije Expressnews dukesha iyi nkuru ko benshi mu batutsi bo muri ako gace bishwe bitwa ibyitso Dusabe Terese abigizemo uruhare.
Murangwa avuga ko azi neza umuryango wa Victoire Ingabire.Ati:”Nzi Dusabe Terese,yari umuganga uyobora ikigo nderabuzima cya Butamwa bari abaturanyi banjye, yari umukecuru muremure, ni nyina w’uw’iyita umunyapolitiki Victoire Ingabire kandi twari tumeze nk’abana be kuko twamukuriye mu maso. Kimwe n’abandi baturanyi, twatekerezaga ko ababyeyi bacu bari inshuti ye.
Igitangaje, yishe abavandimwe bacu. Ari mu bantu bitabiriye inama aho abatutsi bashyizwe ku rutonde bagomba kwicwa. Ari mu bantu bazi gusoma no kwandika batoje Interahamwe abicanyi bitwaje imbunda.”
Murangwa yongeyeho ko Dusabe Terese Atari wenyine mu gushyira mu bikorwa ibyabaga byavugiwe mu nama zitegura ibikorwa bya Jenoside.Ngo Muhizina na Barasita wari Burugumesitiri akanaba perezida w’interahamwe,Setiba Joseph wari ushinzwe imyitwarire muri komite y’interahamwe mu mugi Kigali,Sitani,Gahutu na Sekamana bahoranaga na Dusabe kandi bose bagize uruhare mu iyicwa ry’abatusti muri Butamwa.
Ati: “Urubanza rwa Sekamana rwaciwe n’Urukiko rwa Gacaca ariko iburanisha ryarahagaritswe ubwo yajyaga mu nyandiko avuga ko atazigera yinjira mu nkiko igihe Perezida Paul Kagame akiri umuyobozi w’u Rwanda.
Sekamana na Therese Dusabe bombi bakatiwe igifungo cya burundu n’Inkiko za Gacaca.
Therese Dusabe yanze gutanga ubufasha bw’ubuvuzi ku mukecuru wakomerekejwe n’Interahamwe anakoresha ububasha ahabwa no kuyobora ikigo nderabuzima aramwirukana.
Aha ngo yagize ati: ” Nimujyane uwo Mututsikazi ajye kugwa ahandi”
Aganira n’umunyamakuru,Murangwa yakomeje amutekerereza uko Gateneri Gerard yishwe.
Ati:”Undi muntu wishwe ku mabwiriza ya Dusabe Terese ni Gateneri Gerard wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuli abanza muri Butamwa.Yahungiye kuri iri vuriro ryari riyobowe na Dusabe maze uyu ahamagara interahamwe azitegeka guhita zimwica.Yagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe abatutsi,ni umubyeyi ukuze utakabaye yarijanditse muri ibyo niba koko yari umuganga w’umunyamwuga;ariko yahisemo gukorana n’interahamwe mu kwica abatutsi.Dusabe ni umwe mu bantu biza bahaga interahamwe amahugurwa yo kwica abatutsi kandi koko bishe benshi.”
Ildephonse Kabanda nawe ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Yavuze ko Dusabe Terese yari intumwa ya guverinoma y’icyo gihe ya Habyarimana Juvenal ishinzwe kumenya abatutsi bose batuye muri Komini Butamwa no guhugura no gushishikariza urubyiruko rw’interahamwe kubica.
Ati: “Kuva hashyirwaho imitwe yitwara gisirikare ya CDR n’ Interahamwe, Therese Dusabe yahoze akorana na bo kandi bagakora urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa bahereye ku bazi gusoma no kwandika.
Kabanda yarondoye bamwe mu batutsi bishwe ku mabwiriza ya Dusabe Therese.
Ati: “Mubikorwa byayobowe na Therese Dusabe, bishe Kalisa, papa wanjye Canisio Kambanda,mama wanjye Mwemanane Verena, murumuna wanjye Mukanyana Florence, Uwizeye Marie Josee, Karangwa Philbert na Kayiranga Prosper, umugore wa marume Karinganire Dismas hamwe n’abana babo batatu, Karengera Desire n’abana be bombi, bishe Kamanzi, Binenwa Bartazar n’abandi batutsi benshi babaga hano. “
Murangwa yavuze ko bababazwa cyane no kumva ibinyoma ku makuru y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo na Victoire Ingabire uhakana ibivugwa ku bayigizemo uruhare .
Ati:” Ingabire Victoire ntashobora kubyemera mugihe nyina nawe abihakana, ntushobora gushinja Ingabire Victoire uruhare yagize muri Jenoside ariko niwe wambere warugize kandi akwirakwiza Ingengabitekerezo ya Jenoside. Ingabire akwiye kureka nyina agakemura ikibazo cye nk’umwicanyi.”
Ingabire yaje avuye mu Buholandi, aho yari aje mu Rwanda agamije kwiyamamaza ngo abe Umukuru w’Igihugu, mu matora yabaye mu mwaka wa 2010.
Yaje gufungwa aregwa ingengabitekerezo ya Jenoside, gushyiraho umutwe w’iterabwoba, gupfobya Jenoside, kubuza igihugu umudendezo, kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhungabanya ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga.
Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bibiri gusa, ari byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi no kubuza igihugu umudendezo maze akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 arekurwa amaze gufungwa imyaka umunani .
Yafunguwe ku mbabazi za perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ubwanditsi