Umubare munini w’Abarundi baba mu Rwanda ndetse n’imiryango yabo bararira ayo kwarika ko bagowe n’ubuzima nyuma yo kwangirwa kwinjira mu gihugu cyabo, bageze ku mupaka uhuza igihugu cyabo n’u Rwanda, ni mu gihe politiki ya CNDD FDD iyoboye u Burundi ishinja U Rwanda gufata bugwate impunzi z’Abarundi.
Kuva Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu atabyemerewe n’amasezerano y’Arusha mu mwaka wa 2015, Abarundi benshi bigabije imihanda bamagana icyo cyemezo, ubwo imbonerakure na polisi ya Nkurunziza yahohoteye abo baturage, abenshi bahungiye mu bihugu bitandukanye mu bihugu bituranye n’U Burundi ndetse nibidahana imbibi n’u Burundi nka Uganda, Kenya , Malawi na Zambiya ndetse abifite babashije guhungira iburayi n’Amerika.
Iyo urebye ku mibare ya HCR yerekana imibare y’Abarundi mu bihugu bitatu bikikije u Burundi aribyo u Rwanda, Tanzaniya na Kongo-Kinshasa, ukongeraho na Uganda kuko n’ayo ifite impunzi nyinshi, aho usanga umubare munini uri muri Tanzaniya Aho hari impunzi zisaga 162.859, impunzi ziri mu Rwanda ni 72.007, iziri muri Kongo Kinshasa, 48.586 naho iziri muri Uganda ni 48.274.
Izi mpunzi zose hamwe ni 331,726 nkuko tubikesha HCR ku makuru yatanzwe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi 2020. Imibare itangwa buri kwezi.
Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya zikubye inshuro ebyiri zirenga impunzi ziri mu Rwanda, kandi no muri iyi minsi baracyahungira muri Tanzaniya; ntibaza mu Rwanda kuko imipaka ifunzwe kandi guhungira mu Rwanda iyo ufashwe aricwa.
Iyi mibare, igaragaza politiki igwingiye ya Leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD kubera impamvu zirenga eshatu:
Impamvu ya mbere ni uko u Burundi/CNDD FDD ivuga nkishaka kugaragaza ko ikibazo cy’ impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda cyatewe n’icyo gihugu cyabakiriye no gushaka kugaragaza ikibazo cy’u Burundi nyirizina ko cyatewe n’u Rwanda.
Impamvu ya kabiri, ni uko umubare munini w’impunzi z’Abarundi nkuko twabivuze haruguru uri mu gihugu cya Tanzaniya, igihugu u Burundi bufata nk’umubyeyi ubonsa; hakibazwa impamvu Tanzaniya yo idafatwa nk’igihugu cyafashe bugwate impunzi z’Abarundi. Si muri Tanzaniya gusa kuko impunzi z’Abarundi ziri hirya no hino ku isi.
Impamvu ya gatatu ni ikibazo cy’Abarundi bangiwe gusubira muri icyo gihugu baturutse mu Rwanda aho bari baje kwivuza. Umubare wabo uri hagati y’ 130 na 150 bangiwe gutaha nyuma y’ifungwa ry’imipaka y’ibihugu bibiri muri Werurwe uyu mwaka ku ruhande rw’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Aba Burundi kandi bavuga ko bitabaje ambasade yabo i Kigali kugira ngo babafashe gutaha bakava mu mahanga.
Gusa Leta ya Nkurunziza yabimye uruhushya rwihariye rwo kwambuka umupaka w’ Burundi nuko bamwe basaba ubuhungiro mu Rwanda.
Abenshi muri bo bari bageze mu Rwanda muri Mutarama na Gashyantare 2020. Bakaba bari baje mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye zirimo gusura imiryango yabo isanzwe iba mu Rwanda n’impamvu z’ubuvuzi, ndetse n’ibindi. Hari n’abandi, bari mu butumwa bw’akazi cyangwa baguma mu Rwanda by’agateganyo bava mu bindi bihugu mbere yo kugera mu Burundi.
Umwe mu bavuganye n’igitangazamakuru SOS Burundi
Yagize ati“muri Kamena, twagiye kuri ambasade dukora urutonde rw’abantu barenga 130, Ambasade yemeye kudusabira ko u Burundi bwadukingurira umupaka.
Twiyishyuriye amafaranga y’urugendo, nyuma y’aho u Rwanda rwaduhaye uruhushya rwihariye rwo kwambuka umupaka ariko igihugu cyacu cyanga ko twinjira.
Ambasade y’u Burundi yaduhaye amafaranga 8000 y’u Rwanda kuri buri muntu, ivuga ko tugomba gutegereza kugeza umunsi umupaka wongeye gufungura kugira ngo dushobore gutahuka. ”
Muri Kigali ayo mafaranga ntiyakumaza iminsi nibura ibiri.
Yongeyeho Ati: “Ntabwo tugifite uburyo bwo kwishyura ubukode no kugura ibiryo, abaje kwivuza baragowe cyane nta mafaranga bafite kuri bo kugira ngo babeho, abenshi bajyanywe n’imiryango y’inshuti ariko nayo ntikibasha kubitaho, ndetse barabyinubira.
Bamwe muri aba Burundi bagize ubwoba kandi batangiye gusaba ubuhungiro mu Rwanda.
Umwe muri aba barundi yagize ati: “Nyuma y’amezi arenga atandatu, nzi neza ko namaze gutakaza akazi ko kuba umukozi wa Leta mu Burundi yongeyeho ati nkuko u Burundi bumaze kwerekana ko butatuzi, umutekano wacu ushobora guhungabana tugeze mu gihugu.
Uretse ibyo kandi ubu abategetsi bo mu Burundi batubona nk’abagambanyi kuko ducumbikiwe n’abo bafata nk’abanzi b’igihugu cy’u Burundi, niyo mpamvu bamwe muri twe tumaze kwegera abayobozi babishinzwe mu Rwanda kugirango tubashe gusaba ubuhungiro. Ubu dosiye zacu zisaba ubuhungiro ziri kwigwaho”.
Abenshi muri abo barundi bifuza gutaha Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye guherekeza abo Burundi kugera ku mupaka w’igihugu cyabo.
Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagize ati: “Twiteguye gufasha abo barundi kwambuka umupaka w’igihugu cyabo, niba bagishaka kuguma hano, bazahora bafashwe neza nkuko bisanzwe. Gusa icyo tutumva ni uko igihugu cyabo cyanze kubakira.
Gusa icyi gihugu ntigikwiye gukomeza kudushinja ko twabujije impunzi zabwo gutaha mu gihe iki gihugu cyanze no gukingurira umupaka abo cyahaye uburenganzira bwo kuza kwivuriza mu Rwanda”.
Ingaruka ku miryango y’aba barundi iri i Bujumbura
Imiryango itandukanye ihura n’ingorane nyinshi. Umuturage Umwe witwa Rugira yagize ati: “Umugore wanjye ari kumwe na mushiki wanjye uhari nk’umuforomo bamaze amezi umunani mu Rwanda.
Yari yagiye kwivuza, Covid-19 icyigaragara bwa mbere mu Rwanda yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubagwa, ni nyuma y’isuzuma yari yakorewe rya MRI (serivise tudafite mu Burundi).
Ingaruka zitabarika z’uko bakiri mu Rwanda ni nyinshi, aho mbishyurira ibiryo no gukodesha inzu nto. Usibye imyenda yatanzwe yo kwivuza, umuryango n’inshuti bari baramfashije cyane n’abo barananiwe, ubu uyu munsi, mfite ikibazo cyo kwibeshaho. Sinkibasha gukemura ibibazo byanjye aha mu Burundi kuko ubuzima ndimo butanyemerera gutunga imiryango ibiri.
Yongeyeho ati “Sinshobora kongera kwaka inguzanyo. Abamfashije imbaraga zabo zarashije. Abana banjye bombi bararira iyo bari bonyine mu rugo. Bakomeje kumbwira ko bakeneye mama wabo. Ntibashobora no kubona ko natakaje ibiro 10 kubera guhangayika. Sinshobora gusinzira neza.
Byabaye ngombwa ko nirukana umukozi wo mu rugo kubera kubura amafaranga yo kumwishyura mu gihe abana banjye bari munsi y’imyaka itanu. Banze kwakirwa n’indi miryango kuko bategereje ko umubyeyi wabo agaruka”.
Asoza agira ati: “Mu gihe cy’amezi ane, ntabwo nishyuye ubukode kandi nyir’inzu ankangisha ko azanyirukana. Njye mbona ari ubugome kuba leta yanze kwakira abantu bari mu Rwanda mu bihe nk’ibi.
Indi miryango ivuga ko itumva uburyo guverinoma yanga Abarundi bari mu Rwanda gutaha mu gihe abo muri Uganda basubira mu gihugu cyabo bisanzwe. U Burundi bwari bukwiye kureka Politiki igwingiye aho abaturage bicyo gihugu aribo bahura n’ingaruka.
Ndacyayisenga Jerome