Abarundi barenga 60 bafungiwe muri gereza nkuru ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo DRC. Bavuga ko badahabwa ibyo ibyo kurya .
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko Imfungwa z’Abarundi muri Uvira ziri mu byiciro bitatu byihariye birimo abakekwaho kuba abajura n’abantu bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. Bakavuga ko batabona ubufasha bw’ibiribwa.
Umwe muri aba bafungiye muri iyi Gereza ya Uvira wabashije kuganira n’iki kinyamakuru SOS Media Burundi yagize ati: “Muri twehari bamwe bahabwa ibishishwa by’ibijumba! Abagize amahirwe bakora umurimo wo kumesara imfungwa z’Abanyekongo bakabaha utwo kurya duke”.
Ubuyobozi bwa gereza ya Uvira , busobanura ko guverinoma imaze igihe idatanga inkunga kuri iki kigo cy’agateganyo kandi ngo Izi nkunga ngo ari zo zifasha kugaburira imfungwa n’abaturukamu miryango ikennye.
Ubuyobozi bukavuga ko kugira ngo bagabanye imibabaro n’inzara by’abafunzwe, imiryango nterankunga n’amadini rimwe na rimwe babafasha.
Nk’uko amakuru avuga, impunzi zapfuye bitewe n’imibereho mibi muri abo Barundi naho batatu mu bafunzwe bivugwa ko bapfuye muri Kanama 2020.
Imfungwa zo mu gihugu cy’u Burundi zirenga 1.200 zisaba guverinoma y’u Burundi kuvugana n’abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo barebe uburyo bashobora kwimurirwa muri gereza zo mu Burundi
Nkundiye Eric Bertrand