Ku mu Gabane w’ Afurika haracyagaragara Abarundi barenga ibihumbi bahungiye mu bihugu bitandukanye.
Mu cyegeranyo cy’ishami rya ONU ryita ku mpunzi kw’isi HCR, cyasohotse kuri uyu wa kane Gicurasi 2022, cyerekana ko umubare w’Abarundi bahunguka muri uyu mwaka wa 2022 ugenda ugabanuka ugereranije m’umwaka ushize wa 2021
Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka kugera ku tariki ya 31 Gicurasi 2022, Umuryango wita ku mpunzi HCR wafashije impunzi z’Abarundi gutaha zigera ku bihumbi 4970. Ni hafi igice cy’Abarundi bahungutse mu kwezi kwa gatatu mu mwaka washize.
Icyo cyegeranyo cyakozwe na HCR cyerekanye ko mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Gashyantare, hahungutse Abarundi barenga ibihumbi 6000, naho mu kwezi kwa mbere hahunguka abarenga ibihumbi 5000.
Uwo muryango wita ku mpunzi HCR wakomeje kwerekana ko mu buhungiro hasigaye yo Abarundi bangana n’ibihumbi 261 595, Abo ngabo HCR ivuga ko ari abari mu bihugu bya Congo, URwanda, Uganda na Tanzaniya, kandi ko benshi muribo baratangiye guhunga mu 2015 kubera amakimbira n’umutekano muke waturutse k’ukuba bamwe mu abasirikare bakuru bayobowe na Gen Niyombare bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko bikaza gupfuba.
Abandi bangana 6 243, HCR yerekana ko bari mu bihugu biri kure y’uburundi nka : Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Mozambike na Zambiya.
Igihugu cya Tanzaniya ni cyo gihugu cya mbere gicumbikiye impunzi nyishi z’Abarundi, cyo cyonyine gicumbikiye Abarundi bangana 129 000. U Rwanda rukaba ari urwa kabiri rucumbikiye impunzi zingana ibihumbi 48 183, Igihugu cya gatatu kikaba ari Uganda aho cyo gicumbikiye abasaga ibihumbi 44 000 hamwe na Congo icumbikiye abasaga ibihumbi43 000.’
Abakunze gukurikirana Politiki y’Abarundi kuva mu myaka ya za 1970 bemeza neza ko impamvu nyamukuru yakunze gutera ubuhunzi mu Barundi ari ikibazo cy’umutekano muke wakunze gukomoka ku macakubiri ashingiye ku moko hagati y’Abahutu n’abatutsi .
UWINEZA Adeline