Abarundi barenga 300 baherutse guhunga igihugu ubu bakaba barimo gusaba ubuhungiro muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Sange muri teritware ya Uvira. Barashinja leta kubanyaga amasambu bari basanzwe bahingamo.
Aba barundi bari gusaba ubuhungiro muri Kongo baza bavuye mu ntara za Cibitoke na Bubanza. Bari mu nkambi y’agateganyo Sange. Bamwe bakambitse munsi y’ibiti, abandi n’abo bari mu bihangare biri mu nkambi ndetse no hanze yayo.
Biganjemo abo mu ntara za Cibitoke na Bubanza bavuga ko impamvu bari gusaba ubuhungiro ari uko leta yabambuye aho bari basanzwe bahinga muri Mabayi ahitwa Nyarure, Rugombo, Mbazamiduha, mu Mataba no mu Kibira cya Rukoko.
Aba barundi bari gusaba ubuhungiro bavuga ko aho bakambitse mu biti biri hanze y’inkambi y’agateganyo ya Sange bugarijwe n’ibibazo byinshi birimo inzara.
Guverineri w’intara ya Cibitoke Carême Bizoza yavuze ko ibyo abo Barundi bavuga ko leta yabanyaze amasambu yabo ari ibinyoma kuko isambu ya Nyarure iya Leta na Mbazamiduha ari isambu ya COGERCO.
Mu butumwa Radio Ijwi ry’Amerika yandikiye Guverineri w’intara ya Bubanza Nizigiyimana Cleophas imubaza iby’aba baturage bahunga intara ye kubera bamburwa amasambu muri Rukoko na Mataba ,yasubije ko hari abantu bahingaga aho abasirikare bitoreza kurasa ubu rero ikigo cya gisirikare cyababujije gusubirayo kubera ko kigomba kuhakorera ibikorwa byaco.
Uyu muyobozi akomeza kuvuga ko ikigo cya gisirikare kivuga ko kuva kera ayo masambu yari ay’igisirikare, abaturage bakavuga ko yari ayabo.
Avuga ko hashyizweho komisiyo irimo gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo.