Impunzi z’ABarundi zahungiye muri Uganda zirashishikarizwa gutaha mu gihugu cyabo kuko ari amahoro. Ibi byatangajwe n’ushinzwe gucyura impunzi muri icyo gihugu ariko izo mpunzi zo ntizibikozwa
Ushizwe gucyura impunzi mu gihugu cy’u Burundi yasizabye guhunguka zikaza mu gihugu cyabo ngo kuko iwabo ari amahoro kandi ko igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, abana bariga ntakibazo ndetse banaravuzwa, none namwe mutahe muze dufatanye kubaka igihugu cyacu.
Ibi yabisabye izi mpunzi ariko zo gutaha ntizibikozwa, ahubwo zo ziri kwifuza ko zahabwa ubwene gihugu bwa Uganda cyagwa bakabohereza mu bihugu byo muburayi , Kuko ngo batataha kandi mu gihugu cyabo nta mutekano uriyo, ngo cyane ko nabataha bagerayo bakicwa, akaba arizo mpungenge bafite.
Bakomeje bavuga ko hari abahungiye muri Tanzania, Kenya, Mozambique, Malawi no mubindi bihugu none bakaba nabo bifuza kuguma mu buhungiro barimo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo
Ushizwe gucyura impunzi mu gihugu cy’u Burundi we yakomeje avuga ko abanga gutaha ari impamvu zabo bwite, kuko umutekano mu gihugu cyabo uhari nta kibazo.
Uhagarariye HCR yabwiye izo mpunzi ko gutaha mu gihugu cyabo aribwo buryo bwiza, cyane ko impunzi imwe ariyo ibona amahirwe yo kujya mu bihugu byavuzwe haruguru , kandi ko itegeko rya Uganda ritemerera impunzi kubona ubwene gihugu.
Mukarutesi Jessica