Mu nama ya Biro Politike ya Green Party yigaga kubyerekeranye n’itumanaho mubihe bya Corona Virus abarwanashyaka biryo shyaka basabye leta gucungira hafi k’uburyo ibigo by’amashuri bitakongera amafaranga y’ishuri.
Abo barwanashyaka bagaragaje ko hari bimwe mu bigo by’amashuri byatangiye kwandikira ababyeyi babasaba ko bagomba kongera amafaranga y’ishuri kuko iki gihembwe bazatangira tariki ya kabiri kizaba kirekire.
Umwe yaguze ati : ayo ma baruwa twatangiye kuyabona, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri badusaba kongera amafaranga y’ishuri kuko kino gihembwe kizagira amezi atandatu mu gihe ubusanzwe abanyeshuri bigaga amezi atatu.
Uku kuzamura amafaranga y’ishuri ngo kuraterwa nuko abayobozi b’amashuri bafite impungenge z’uko abanyeshuri batazabona ibibatunga dore ko hari abatazatanga amafaranga y’ishuri kuko bari barishyuye mbere y’uko corona virus ihagarika kwiga.
Ngo uretse ibyo kandi abarwanashyaka bagaragaje ko hari bimwe mu bigo by’amashuri byanatangiye gusaba abanyeshuri kwitwaza amafaranga y’udupfukamunwa menshi arenze ubushobozi bw’ababyeyi kandi nta mikoro bafite kuko icyorezo cya Covid cyabagizeho ingaruka z’ubukungu.
Bagize bati Leta ikwiye gutegeka ibigo by’amashuri kugirango bitangaze igiciro cy’agapfukamunwa kuko bamwe bashobora kwishyiriraho ibiciro bashaka”.
Umwe mu barwanashyaka akaba akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri yavuze ko mu nama iherutse guhuza abayobozi b’ibigo by’amashuri na Minisiteri y’uburezi, umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri yatangaje ko nta kigo na kimwe k’ishuri kigomba kuzamura amafaranga y’ishuri kandi bagiye kureba uburyo igihembwe cya kabiri abana bagiye kwiga kitaba kirekire.
Umuyobozi w’ishyaka Green Party mu Rwanda, akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko yavuze ko bagiye gukurikiranira hafi icyo kibazo kuburyo bagiye kugikorera ubuvugizi maze ababyeyi ntibabakwe amafaranga y’ikirenga.
Mu bindi abarwanashyaka basabye ishyaka ryabo, ko ryabakorera ubuvugizi harimo ikibazo cy’uko amafaranga yatanzwe na Leta yo kuzamura ubukungu yashyizwe mu kigega nzahurabukungu, ko yagombye kugera ku bantu bose nta mananiza.
Aha bagaragaje ko nk’ayagenewe kuzamura imishinga iciriritse yashyizwe muri BDF kandi kuyabona bikaba bigoye, bityo bakaba basaba ko bayashyira mu maboko ya SACCO ,kuko arizo zegereye abaturage ikaba ariyo izajya iyatanga bitaruhanyije akagera k’umucuruzi muto.
Egide Kayiranga