Muri Repuburika Iharanra Demokarasi ya Congo hateganijwe inama kuri uyu wa 14 Mata iri buhuze abayobozi batandukanye b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, iyi nama biteganijwe ko iza kubera I Lubumbashi aho biteganijwe ko iza kuyoborwa na Moïse Katumbi.
Ni inama biteganijwe ko iza kuba irimo abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tshisekedi, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Union pour la Republique Moïse Katumbi,aho atangaza ko iyi nama iza kuba irimo abantu batandukanye barimo, Delly Sesanga wo muri Envol, Martin Fayulu wo muri Ecide hamwe na Matata Ponyo wo muri LDG.
Nk’uko yakomeje abitangaza ngo aba bayobozi b’imitwe y’amashyaka biteganijwe ko baza gushyira umukono ku myanzuro iri bufatirwe muri iyi nama, aho bagomba kwiga no gufata umwanzuro ku migendekere y’amatora ateganijwe mu minsi iri imbere.
Aba banya politiki ngo biteganijwe ko bashobora kurebera hamwe uwo bemeza nk’umukandida ugomba guhangana na Perezida Tshisekedi.
Aba banya politiki kandi biteganijwe ko bagomba kwigira hamwe ibyerekeranye n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingingo ishobora kuzafata iyambere mu mihigo y’abakandida ku mwanya wa Perezida.
Iyi nama ije nyuma y’iherutse kubera I Kinshasa ikaba yari yatumijwe na Perezida Tshisekedi, ni inama yari yanitabiriwe na Christophe Mboso, Modeste Bahati, Jean-Pierre Bemba hamwe na Vital Kamerhe, aba bose ntibavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi nama biravugwaq ko yaba iri bushakirwemo undi muvuno mu rwego rwo guhangana na Perezida Tshisekedi.
Uwineza Adeline