Abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda batuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canad, baheruka guteranira i Washington DC bagira ibyo basaba Leta y’u Rwanda .
Aba, barimo abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa Nka Tabita Gwiza, Dr Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye n’abandi bakibarizwa muri uyu mutwe nka Gervais Condo n’abandi, baheruka gukora inama yabahurije i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuwa 20 Gicurasi 2023.
Nyuma y’iyi nama, abari bayitabiriye basohoye itangazo rihuriweho Rwandatribune.com ifitiye Kopi, ryashyizweho umukono na Prof Charles Kambanda Umuyobozi w’urugaga bahuriyemo ruzwi nka PBCR (Plate-Forme pour le Bien Commun des Rwandais) cyangwa se (Platform for Rwandans’ Common Good ) bivuze mu Kinyarwanda “Urugaga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda.”
Muri iri tangazo baragira bati:”Abanyarwanda batuye muri USA na Canada ,barateranye maze bakora inama kuwa 20 Gicurasi 2023 i Washington maze bashyiraho urugaga PBRC rusaba Perezida Paul Kagame, gufungura urubuga rw’ibitekerezo bya Politiki mu Rwanda, kugirango Abanyarwanda bose bagire uruhare mu gutanga ibitekerezo bigena uko igihugu cyabo kigomba kuyoborwa.”
Bakomeje basaba Abanyarwanda bose bari mu buhungiro aho bari ku Isi, kwishyira hamwe kugirango bazitabire indi nama imeze iteganyjwe kubera ku mugabane w’Afurika mu Kwezi kwa Nyakanga 2023.
Abakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda, bavuga ko, bitapfa gushoboka kugirango Leta y’u Rwanda yemerere aba bantu ibyo basaba, kuko benshi muribo babarizwa ndetse banakorana n’ Imitwe nka RNC, FDLR,CNRD/FLN n’iyindi imaze igihe igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni mu gihe benshi muri bo, Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zibata muri yombi, kubera ibya birimo kutuzuza inshingano zabo, ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu bakoze bakiri muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko nyuma baza guhunga kubera gutinya kugezwa mu butabera.
Muri aba kandi , hari abahoze mu butegetsi bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bamwe muribo bagizemo uruhare, baza guhungira mu bihugu by’amahanga nyuma yo gutsindwa na FPR-Inkotanyi, aho bakomereje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Genoside yakorewe Abatusti no gukora politiki igamije kurwanya Ubutegetsi buriho mu Rwanda.
K’urundi ruhande, hari abasanga itegeko Nshinga ry’u Rwanda rizabagonga kuko ritemera ko Abantu babarizwa mu mitwe ihungabanya umutekano w’igihugu n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,kugira uruhare urwarirwo rwose mu mitegekere y’Igihugu, bataragezwa imbere y’Ubutabera ngo babiryozwe cyangwa se bagirwe abare.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
hahahahhaah ndumva kisekedi yarabateye akanyabubwa none nabo sugukora igobe basizoye.
Kabaka we nuko bimeze wabimenye. Biriya n’nkimbwa ziri mw’igobe koko! Kandi zirangajwe imbere naTshisekedi ariyo mperumwe nkuru! Ngo urubuga? Rwo gushyiraho ingebitekezo zabo za jenoside?! Ariko uzi ko basetsa!
Imbwa gusa bashatse ibyo bakora bakareka kunyanayimwa
ubu se koko nka charles kambanda watubwiraga ko ari umugande akitwigisha ibutare, nawe arashaka kuyobora U rwanda koko, ariko se niba ari abagabo baje ibyo basaba bakabisabira mu gihugu imbere. ngo inama yindi izabera muri africa, ubwo izabera kinshasa cyangwa rubumbashi iyobowe na tshisekedi na patrick muyaya, yewee kuba imbwa si kumumoka gusa