Abanyamakuru b’Abanyakanada Benedict Moran na Anjan Sundaram barakataje mu gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda bagamije gusiga icyasha ubutegetsi bw’u Rwanda .
Mu ntangiro z’iki cyumwe nibwo Abanyamakuru Benedict Moran na Anjan Sundaram bamuritse umushinga wa Filime mabarankuru (Documanataire)
Iyi filime ikaba nta kindi igaragaza usibye kwibasira no gusebya abayobozi bakuru b’u Rwanda ngo bagamije kubasiga icyasha mu ruhando mpuzampahanga ndetse ababashije kuyikurikirana bakaba bavuga ko iyi filime mbarankuru ifitanye isano na “ Mapping Repport” uyu akaba ari umushinga wazanywe n’umukongomani Dr Mukwege Denis usanzwe azwiho gukorana n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda no kwanga urunuka u Rwanda n’abayobozi barwo, mu rwego rwo guhimba ikiswe “Jenoside Hutu” bagamije gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tugarutse kuri iyi film ya Benedict Moran na Anjan Sundaram ,n’uko iyi filime bari gutegura ikomeje kutavugwaho rumwe ndetse hakomeje kwibazwa uburyo yamuritswemo, kuko aba banyamukuru bayimurikiye Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda baba hanze benshi muri bo bazwiho ubuhezanguni , gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu kiswe Opozisiyo Nyarawanda ndetse ibitekerezo byinshi mu gukora iyi filime akaba aribo babihaye aba banyamakuru .
Mu bamurikiwe iyi Film harimo umuryango Jambo ASBL ugizwe n’abahungu ba Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w’uRwanda ndetse akaba n’umwe mubashinze MDR Parmehutu n’abandi bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bahora muri gahunda zo gupfya iyo Jenoside ,bituma benshi mu bayikurikiye ubwo yamurikwaga batayishira amakenga kuko yuzuyemo kubogamira ku bitekerezo by’abantu basanzwe baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Benedict Moran na Anjan Sundarama bahawe ikiraka n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Ubwo bano banyamakuru bamurikaga iyi filimi bise” The Man of The Year” yuzuyemo gusebya ubutegetsi bw’uRwanda basabye Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bari aho ,kubashyigikira bakabatera inkunga ingana n’amafaranga 150.000$ kugirango iyo film ibashe kurangira gutunganywa .
Nyuma yo gusaba ubwo bufasha bwafashwe nka bitugukwaha, bamwe mu bayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda barangajwe imbere n’umuhungu wa mbonyumutwa Ruhumuriza Mbonyumutwa babarizwa mu muryango Jambo ASBL bahise babisamira hejuru n’iko guhita batangira ubukangurambaga bwo gusaba buri munyarwanda uba muri opozisiyo ,gutanga nibura amadorari 30$ kugirango buzuze ibihumbi 150.000$ basabwe n’abo banyamakuru mu rwego rwo kugirango iyo filimi isebya ubutegetsi bw’uRwanda ibashe kurangira gutunganywa ndetse inamurikwe ku mugaragaro.
Mbonyumutwa Ruhumuriza kurubuga rwe rwa Facebook ubwo yarimo ashishikariza abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda gutanga iyo bitugukwaha yagize ati: “Inkunga yanyu irakenewe kuri Film yitwa:” the Man of the Year” igamije gushyira hanze no kwereka Isi Kagame na FPR. Amadorari 150.000 ni Abanyarwanda 5000 batanga amadorari 30 buri wese, cyangwa se 2500 bagatanga amadorari 60 cyangwa 1000batanga 150 murumvako umugambi wacu wagerwaho. Mwayanyuza kuri Paypal.me/blindrivermedia y’ikigo kiri gukora iyo Filime , mukandika ubutumwa man of the year”.
Abakurikiranirahafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko kuba abanyamakuru Benedict Morana na mugenzi we Anjana Sundaram barasabye ubufasha bw’amafaranga abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bifatwa nka ruswa bahawe kugirango babashe gutunganya iyo Filime isebya ubutegetsi buriho mu Rwanda ,ari ikimenyetso simusiga gishimangira ko , ibikubiye muri iyo Filime mbarankuru n’igitekerezo cyo gutegura iyo filime atari icyabo bwite ko ahubwo bahawe ikiraka n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda , kugirango babafashe muri propaganda igamije gusebya no gusiga icyasha u Rwanda n’abayobozi barwo.
Hategekimana Claude