Amagambo akomeje kuba menshi mu bantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yaho Anthony Blinken,Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga agiriye mu Rwanda .
Benshi muri bo bakomeje kugaragaza ko hari byinshi bazungukira muri uru rugendo ngo kuko bigiye kuzajya bibafasha kumvikanisha ibyufuzo byabo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika . Ibi ngo bitandukanye n’uko byari byifashe mu bihe byashize ndetse ngo bikazatuma babasha kugera ku ntego biyemeje yo guhangana n’ ubutegeti bw’u Rwanda.
Abo muri RNC barimo Charlotte Mukankusi baheruka kuvuga ko bemera neza ko urugendo nka ruriya rutaviramo aho ndetse ko ibyo baharanira mu mpinduramatwara yabo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizarushaho kubisobanukirwa.
Ku rundi ruhande abambari ba Paul Rusesabagina barimo Twagiramungu Faustin nabo bakomeje kugaragaza akanyamuneza ngo kuko biringiye igitutu cya USA ku Rwanda rukarekura Paul Rusesabagina nyuma y’urugendo rwa Athony Blinken.
Bakomeza bavuga ko mu gihe u Rwanda rutarekura Rusesabagina rwagirana amakimbirane na USA maze nabo bakaba babyungukiramo.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, mu byazanye Anthony Blinken mu Rwanda ntago harimo kuvugira imitwe irurwanya muri rusange usibye ikibazo cya Paul Rusesabagina byumwihariko. U Rwanda kandi rwamaze kugaragariza Anthony Blinken umwanzuro warwo ku kibazo cya Paul Rusesaagina kuri iyi ngingo, aho Vincent Biruta yavuze ko Paul Rusesabagaina azarekurwa mu gihe igihano cye cyarangura cyangwa habaye izindi nzira zigenwa n’amategeko y’u Rwanda.
Hateekimana Claude